EUGENE OFFICIAL

Zambia:Hakainde Hichilema ntazangerere k’umurambo cyangwa ku gituro/Perezida Edgar Lungu.
MU MAHANGA

Zambia:Hakainde Hichilema ntazangerere k’umurambo cyangwa ku gituro/Perezida Edgar Lungu.

Jun 13, 2025

Uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Zambia Edgar Lungu wapfuye mu Cyumweru gishize yasize atanze amabwiriza k’umuryango we ko badakwiye kwemerera uwamusimbuye ku mwanya wa Perezida wiki gihugu ko yazagera k’umurambo we cyangwa ngo abe yakandagira aho bazamushyingura.

 

Ibi byatangajwe uyu munsi kuwa Kane ,tariki ya 12 Kamena 2025 n ‘umuvugizi wuyu muryango wuwahoze ari perezida wa Zambia uherutse kwitaba Imana aguye mu gihugu cya Afurika Y’Epfo nkuko byatangajwe n’umukobwa we ko yapfuye.

 

Guverinoma ya Zambia yateganya ko izacyura umurambo w’uwahoze ayobora kino gihugu kuwa Gatatu washize tariki ya 11Kamena ,ariko ntibyakunze kubera ko umuryango wa Lungu wabyanze ndetse n’ishyaka rye rya Politike rikaba ryarabyanze nkuko byatangajwe n’umuvugizi wuyu muryango kubera amabwiriza yasizwe atanzwe na Lungu ko atifuza ko Perezida Hakainde Hikilema yazagera k’umurambo we cyangwa ngo abe yagera aho azashyingurwa.

Perezida Hakainde ntiyavugaga rumwe na Perezida Edgar Lungu kugera naho uyu Hakainde yafunzwe inshuro cumi n’eshanu (15)k’ubutegetsi bwa Lungu ,akaba yaratsinze amatora yiyamamaje ishuro hafi umunani(8).