EUGENE OFFICIAL

Yampano agiye gutaramira abakunzi be i Rubavu mu gitaramo cyihariye
AMAKURU IMYIDAGADURO

Yampano agiye gutaramira abakunzi be i Rubavu mu gitaramo cyihariye

Jun 17, 2025

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye ku buzima n’urukundo, Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, agiye gutaramira abafana be mu gitaramo gikomeye kizabera mu Karere ka Rubavu.

Uyu musore wavukiye mu Karere ka Nyamasheke amaze kwigarurira imitima ya benshi biciye mu bihangano bye bikunzwe birimo Uworizagwira, Mayibobo, Cano, Nuwande, Private, Ngo, Sibyanjye, Uwomuntu, Metereze n’izindi. Azataramira mu Murenge wa Kanzenze, kuri Ingagi Bar iherereye ku Kabali, ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, mu gitaramo cyiswe The Classic Sunday.

Iki gitaramo kizayoborwa na MC Broskiee, umwe mu bashyushyarugamba bakunzwe cyane mu karere ka Rubavu, mu gihe Selekta Dady azaba ari we ushinzwe gutuma abitabiriye batarambirwa, abavangira imiziki.

Yampano yatangaje ko yahisemo iryo zina nyuma yo kubona ko mu muryango we ari we wenyine ubarizwa mu muziki, keretse se wakiniraga gitari muri korali. Kugeza ubu, uyu muhanzi akunzwe cyane bitewe n’ubuhanga bwe mu kwandika no kuririmba mu buryo buciye bugufi ariko bunyura benshi.

Ntirenganya William, uyobora Ingagi Bar, yavuze ko bahisemo gutumira Yampano kubera impano ye idasanzwe n’ubutumwa bwubaka butangwa mu bihangano bye. Ati: “Turashishikariza abanya-Rubavu n’abandi bose gukurikirana iki gitaramo, kuko Yampano ari umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo guteza imbere umuziki nyarwanda.”

Hazaba harimo agashya ku bazitabira iki gitaramo, kuko abari n’abategarugori bazinjira ku buntu, mu gihe abagabo n’abasore bazasabwa kwishyura amafaranga 3,000 Frw. Abazaza bambaye neza, cyane cyane abakundana, bazahabwa ibihembo byihariye nk’uko byatangajwe n’abategura igitaramo.

Iki gitaramo kiritezweho guhuriza hamwe abakunzi ba muzika ndetse no gutanga umwanya wo kwidagadura no gusabana n’abahanzi bafite impano ishimishije.