Yabyariye mu byishimo bya Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, amwita “UCI Noella”
UCI bisobanuye Union Cycliste Internationale, mu Kinyarwanda bivuga Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Amagare.
Ni ryo shyirahamwe riyobora, ritegura kandi rigakurikirana ibikorwa byose by’amagare ku isi hose harimo Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships), amarushanwa ya Tour de France, Giro d’Italia, na Tour du Rwanda, n’andi menshi.
UCI yashinzwe mu mwaka wa 1900 i Paris mu Bufaransa, ikaba ifite icyicaro i Aigle mu Busuwisi.
Intego yayo ni “guteza imbere siporo y’amagare mu rwego rw’isi no kuyobora amarushanwa yose mu mucyo n’ubunyamwuga.”
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, ubwo abanyakigali n’abaturutse imihanda yose y’u Rwanda bari buzuye mu Mujyi wa Kigali bashagaye amayira yaberagamo isiganwa rya nyuma rya Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, mu ruhame rw’abafana, indirimbo, n’ibendera ry’u Rwanda ryahuzaga abantu bose, ni bwo hagaragaye inkuru y’igitangaza.
Mu kivunge cy’abafana bari imbere ya Kigali Convention Center, umubyeyi witwa Abimpaye Gentille yahindutse inkuru y’umunsi. Yari yaje gufana nk’abandi, afite akanyamuneza k’uwabonye igihugu cye cyanditse amateka, ariko ibyishimo bye byahindutse amarira y’ibyishimo: yafatiwe n’inda aho ngahi maze abyara umwana w’umukobwa!
Kuva uwo munsi, Kigali yose yakomeje kumwita “Mama w’umwana w’amagare”, ni uko nawe yemeza ko uwo mwana azahora ari urwibutso rw’ibihe by’amateka igihugu cyanyuzemo.
Uko byagenze ubwo ibyishimo byavaga mu gufana bigahinduka isoko y’ubuzima
Mu kiganiro twagiranye na Abimpaye Gentille, ukomoka mu Karere ka Huye ariko utuye i Nyamirambo, yavuze ko uwo munsi yari yaje gufana nk’umunyarwanda wese wifuzaga kuba igice cy’amateka y’igihugu.
Ati: “Nari mpagaze imbere ya KCC nk’abandi, mfite ibendera mu ntoki. Umusore wari imbere yanjye yaririmbaga indirimbo y’amagare, abandi bavuza amafirimbi. Umugabo wari ku ruhande rwanjye yaravuze ngo ‘Reba u Rwanda rwatangiye gutsinda n’Isi irabireba!’ ngiye kuzamura amaboko mu munezero, numva umubiri urahindutse, ntangira kubabara mu nda.”
Yahise amenya ko igihe cye kigeze, kuko yari amaze amezi icyenda atwite.
“Nabanje gutekereza ko ari ibintu bisanzwe, ariko uko iminota yashiraga ni ko nabonaga binkomeranye. Abantu bari hafi yanjye bahise banzenguruka bamfata, abandi bajya kwitabaza imbangukiragutabara.”
Abaforomokazi bari hafi y’aho isiganwa ryahagurukiraga bahise bagerayo, baramufasha, hanyuma imodoka y’imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bya Kacyiru, aho yahise yibaruka umwana w’umukobwa.
Izina ry’umwana rihinduka urwibutso rw’amateka
Umwana yavukiye mu gihe umujyi wose wari mu byishimo by’intsinzi y’u Rwanda mu gutegura neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.
Gentille yagize ati:
“Nabonye ko ari ikimenyetso gikomeye. Umwana yavukiye hagati y’amagare, mu gihe abantu bose bari bafite ibyishimo, igihugu cyacu cyandikaga amateka. Ntiyari kuvuka yitwa irindi zina. Nahise mwita Ange UCI Noella.”
Izina UCI ni irya Union Cycliste Internationale, ishyirahamwe ry’imikino y’amagare ku Isi, ritegura iryo rushanwa.
“Buri gihe nzajya nibuka ko umwana wanjye yavukiye mu gihe igihugu cyanjye cyari cyigaragaje imbere y’Isi yose. Nta zina ryandi ryari kumuhesha ishema kurusha iri,” Gentille akomeza avuga mu buryo buhebuje.
Uko yakiriwe n’ubuyobozi n’abaganga
Abimpaye Gentille avuga ko yakiranywe urugwiro rudasanzwe n’abaganga bo ku bitaro bya Kacyiru, ndetse n’inzego z’ubuyobozi zari ziri mu bikorwa byo kwita ku baturage mu gihe cya shampiyona.
“Nta bwisungane mu kwivuza nari mfite, ariko ntibyabaye ikibazo. Abaganga baramfashije, banyitaho nk’undi mubyeyi wese. Banyitayeho, bamfubikira umwana, bampa imyenda yo kumwambika ndetse banampa ibyo kurya.”
Yongeraho ati:
“Numvise mfite ishema kuba ndi umunyarwanda. Nta gihugu cyari kumbera cyiza kurusha u Rwanda uwo munsi.”
Bamwe mu baganga bamufashije babwiye itangazamakuru ko byari ibyishimo bikomeye kubona umwana avuka mu gihe igihugu cyose cyari cyambaye amabara ya Shampiyona y’Isi.
Umuforomokazi umwe yagize ati: “Byari ibintu bidasanzwe. Mu gihe abandi bari imbere ya televiziyo bareba isiganwa, twe twari turi mu bitaro twakira undi munyarwanda mushya. Twese twarishimye.”
Kigali muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025: Igihe cy’amateka
Iyo Shampiyona yabereye mu Rwanda kuva ku wa 21 Nzeri kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, ari ubwa mbere ibereye muri Afurika. Mu minsi umunani, Kigali yahindutse umurwa mukuru w’isi y’amagare.
Abafana barenga miliyoni ebyiri ni bo babonye amahirwe yo kwitabira ku mpande z’imihanda, abandi babikurikira kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.
Ibihugu bisaga 70 byari byohereje abakinnyi babyo, ndetse u Rwanda rwasoje irushanwa rushimirwa n’isi yose kubera uburyo rwateguye neza.
Umunyamabanga Mukuru wa UCI, David Lappartient, yavuze ko “nta gihugu cyigeze cyakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ku rwego rwo hejuru nk’u Rwanda”.
Kuri Gentille, ayo magambo yasaga n’amahirwe kuri we: “Nta wundi wari kuba umubyeyi wa mbere wibarukira mu gihe cy’amagare atari jyewe,” avuga aseka.
Ubutumwa bwa Leta bumwibutsa ko atari wenyine
Nyuma y’iminsi itatu yibarutse, Abimpaye Gentille yagiye gusurwa n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’abahagarariye Minisiteri y’Ubuzima, bamushyikiriza impano.