Walikare umutwe wa Fdlr wongeye guhabwa intwaro n’amasasu na Fardc
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahaye umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe bikorana izindi toni zirenga eshatu z’amasasu kugira ngo iyifashishe mu rugamba ihanganyemo n’ihuriro AFC/M23.
Amasoko atandukanye yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko tariki ya 14 Mutarama 2026, intwaro, amasasu n’amafaranga byahawe abayobozi bo muri FDLR, CMC/Domi na ANCDH/Nyatura Abazungu.
Iki gikorwa cyabereye ku kigo cya gisirikare cy’ingabo za RDC cya Pinga muri Teritwari ya Walikale, cyitabirwa n’abofisiye batandukanye b’Abanye-Congo.
Abitabiriye iki gikorwa ni Col. Mokoko ushinzwe ibikorwa mu karere ka gisirikare ka 34, Col Salomon Tokolonga uyobora Rejima ya 3402 akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’ingabo zikorera muri Pinga, n’umuhuzabikorwa wa Wazalendo muri Kivu y’Amajyaruguru, Col. Cyprien Semivumbi.
Nubwo Leta ya RDC ivuga ko abasirikare b’Abanye-Congo ku giti cyabo ari bo bakorana na FDLR, uburyo igikorwa cyabereye i Pinga cyateguwe kikanashyirwa mu bikorwa bugaragaza ko ubu bufatanye muri gahunda y’ubutegetsi bw’igihugu.
Abayobozi bo muri FDLR n’iyi mitwe bikorana bamaze guhabwa intwaro n’amasasu, babijyanye mu bice bimaze igihe biberamo imirwano birimo Bashali-Mokoto, Malemo na Buhimba muri Teritwari ya Masisi, Jardin Théicole de Ngeri (JTN) na Katsiro muri Teritwari ya Rutshuru.
Andi makuru yemeza ko tariki ya 13 Mutarama, muri Pinga hoherejwe abacanshuro barenga 50 bo mu mutwe wa Blackwater, kugira ngo bafashe ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro mu kugaba ibitero mu bice byo ku rubibi rwa Masisi na Walikale.
Tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Leta ya RDC yagejeje toni eshatu z’amasasu na toni eshatu z’amasasu muri Pinga, ibyoherereza FDLR, NDC-R n’indi mitwe ya Nyatura ku munsi wakurikiyeho, hashingiwe ku ibwiriza ryatanzwe na Col Tokolonga.
Ubufasha Leta ya RDC ikomeje guha FDLR n’indi mitwe no gukoresha abacanshuro bugaragaza ko idaha agaciro amasezerano y’amahoro yagiranye n’u Rwanda tariki ya 27 Kamena 2025, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hashingiwe kuri aya masezerano, Leta ya RDC yari yemeye gusenya FDLR ariko ibikorwa byo gushyigikira uyu mutwe w’iterabwoba bigaragaza ko urugendo rukiri rurerure cyane.