Vestine na Dorcas berekeje mu gihugu cya Canada nyuma yo gutaramira muri Camp Kigali
Itsinda ry’abahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ryerekeje muri Canada ku nshuro ya mbere, aho bagiye gukorera uruhererekane rw’ibitaramo byitiriwe indirimbo yabo “Yebo”, iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe.
Aba bahanzikazi bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025 bajyana n’umujyanama wabo Murindahabi Irene.Ishimwe Vestine yari aherekejwe n’umugabo we Idrissa baherutse kurushinga, ndetse n’umukinnyi wa filime Inkindi Aisha wamenyekanye nka Aisha, nawe yari mu itsinda bajyanye.
Uru rugendo barukoze nyuma y’amasaha make bakoze igitaramo cyasize amateka muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho basusurukije imbaga y’abakunzi b’umuziki wabo mu gitaramo cyiswe “Jesus Alive Crusade.”
Nyuma y’uko igitaramo cya Camp Kigali kibaye ‘cyiza’ nk’uko babigaragaje mu butumwa bashyize kuri konti ya Instagram, bahise bafata indege berekeza i Vancouver aho bazatangirira urugendo rwabo rwo gutaramira Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Canada.
Vestine na Dorcas batangaje ko uru rugendo ruzazenguruka mu mijyi itandukanye, rugatangira mu burengerazuba bwa Canada. Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 bazataramira i Vancouver, ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 bataramira Regina, Saskatchewan, ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, bazataramira Winnipeg muri Manitoba, ku wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025 bazataramira Edmonton muri Alberta, basoreza muri Calgary.
Aba bahanzi batangaje ko ibi bitaramo bigamije gususurutsa Abanyarwanda n’abakunzi b’indirimbo z’Imana bo muri Canada ibyishimo by’indirimbo ‘Yebo’ n’izindi zihembura imitima, banashimira abafana babashyigikiye mu rugendo rwabo