EUGENE OFFICIAL

Uwahoze ari umukozi wa As kigali ayisaba kumwishyura bitabaye ibyo akayijyana mu Nkiko
AMAKURU IMIKINO

Uwahoze ari umukozi wa As kigali ayisaba kumwishyura bitabaye ibyo akayijyana mu Nkiko

Aug 6, 2025

Nsabimana Jean de Dieu wahoze ari umukozi wa As kigali mu gice cyo kuvura abakinnyi , yasabye ubuyobozi bwiyi kipe kumwishyura imishahara ye ingana na mezi 13 ingana n’arenga miliyoni 6 Frw, bitakunda akaba yakwitabaza inkiko zikamurenganura.

Mu mwaka w’imikino wa 2024/2025 urangiye, ikipe ya As kigali yakoze impinduka mu bahoze ari abakoze ba yo mu gice cyakabiri. bamwe mu bakozweho impinduka, harimo Rugumaho Arsene wari umuganga na Nsabimana Jean de Dieu bafatanyaga [Physiotherapist].

Aba bose ntibakomezanyije n’ikipe ariko nyamara imishahara baberewemo nta bwo bigeze bayishyuzwa ndetse n’ubwizigame  bw’umukozi bwa RSSB, nta bwo babatagiye nkuko bigaragara mu ibaruwa yanditswe na Nsabimana ayandikira As kigali nk’ikipe yahozemo.

Bimwe mubikubiye mu iyi baruwa, Jean de Dieu yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kumwishyura imishahara y’amezi 13 na 40% y’umushahara we yasigaye ku mushahara w’ukwezi kwa 12 muri 2024[angana n’ibihumbi 200 Frw]. Amafaranga yose uyu mugabo yishyuza , angana na 6,700,000 Frw.

Kandi kuri aya mafaranga yishyuza hiyongeraho andi yagombaga kuba yaratangiwe nk’ubwizigame bwa RSSB bw’umukozi uwo ari we wese ufite amasezerano y’akazi.

Iki kandi Nsabimana, yamenyesheje ubuyobozi bwa As kigali ko bukkwiye gukemura ikibazo cye mu gihe kitarenze iminsi irindwi ubwo n’icyumweru kimwe bitaba ibyo akazitabaza izindi nzego zibifitiye ubushobozi.

 

Yamenyesheje inzego zirimo Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda[FERWAFA] ,umuyobozi wa Rwanda Premier League, umugenzuzi w’umurimo mu Akarere ka Nyarugenge na Meya w’Umujyi wa Kigali.