Uvira:Umusirikare wa FARDC yishe umuyobozi mu biro bya guverineri Jean Jacques Purusi
Umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yishe arashe umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bya guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo Jaen Jacques Purusi.
Uyu musirikare wa FARDC ufite ipeti rya kapiteni amaze kurasa uyu muyobozi ,abaturage bamwirutseho baramufata nabo bamwica bamutsitse.
Biravugwa ko uyu mukapiteni muri FARDC yishe arashe bwana Lungelo Mbiso wari ushinzwe itangazamakuru mu biro bya guverineri ,ahashyira mu masaha ya saa cyenda kuri uyu wa Gatandatu,mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu musirikare yakoreye iri bara mu gace ka Kasavubu ariko nawe akaba yishwe atwitswe n’abaturage mu gace ka Tupendane.
Sosiyete sivile yo muri kano gace yagize iti:”Hari umukapiteni muri FARDC wishe umuhuzabikorwa w’igisata cy’itumanaho kwa guverineri ahashyira 15h20,none muburakari bwinshi bw’abaturage nabo bamwishe bamutwitse byatangajwe na Perezida w’urubyiruko muri Uvira Kiza Tiniko .
Aya makuru yemejwe n’isoko yacu y’amakuru iri mu mujyi wa Uvila ko uyu muyobozi yiciwe hafi y\ibiro bya guverineri Jean Jacques Purusi kandi ko yabonye yirutsweho n’abaturage agahita ajugunya imbunda yarafite.
Kuva umujyi wa Bukavu wakigarurirwa n’abarwanyi b’umutwe wa M23,Uvira yahise ihinduka umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo ubu niho abayobozi begamiye kuri Perezida Tshisekedi bakorera.