EUGENE OFFICIAL

Uvira umutekano ukomeje kuba ikibazo nyuma yuko yugarijwe n’umutwe wa m23
AMAKURU UMUTEKANO

Uvira umutekano ukomeje kuba ikibazo nyuma yuko yugarijwe n’umutwe wa m23

Aug 26, 2025

Uvira imirwano ikaze yashyamiranyije abarwanyi b’umutwe wa m23 n’abarwanyi ba Wazalendo,ni imirwano yabaye kuri uyu wa mbere muri chefferie ya Burhinyi ,teritwari ya Uvira.

Amakuru dukesha isoko zacu ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko abarwanyi b’umutwe wa m23 bashatse gufata umujyi wa Uvira bakomwa mu nkokora n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo bari baherereye muri iyi chefferie yaberagamo imirwano.

Kuva tariki ya 13 Kanama 2025 abarwanyi b’umutwe wa m23 batangiye kurwana ku buryo bukomeye n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo muri chefferie ya Burhinyi na teritwari ya Mwenga aho imirwano na nubu ikiba mu mudugudu wa Kiguba ,ubu umutwe wa m23 umaze kugera mu bice byinshi bya territoire ya Mwenga aho byateye abaturage babasivile ubwoba bwinshi bahungira muri centre ya Uvira.

Imboni zacu ziri mu karere ka Uvira zivuga ko imirwano yakwiye mu bice byinshi cyane aribyo Luhindi,Muhuzi,Kangowa na Nyabaleke,ubu kandi m23 imaze kwambuka uruzi rwa Lulindi nubwo ikiraro gihuza Luhindi na segiteri ya Itombwe cyamaze gusenywa n’abarwanyi ba Wazalendo ,m23 ikaba yambutse uru Ruzi ivogagiye yerekeza mu mudugudu wa Matundu aho Wazalendo n’abarwanyi ba m23 ubu bari guhangana mu buryo bukomeye muri aka gace.

Biremezwa ko abarwanyi b’umutwe wa m23 bigabuyemo ibice byinshi kugirango ijye guhura n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho dore ko bigabuyemo ibice bibiri aribyo:

Gurupe ya mbere y’abarwanyi b’umutwe wa m23 bagabye igitero baturutse mu mudugudu wa Lubumba ,uyu mutwe wafashe kuwa gatandatu.

Gurupe ya kabiri y’abarwanyi b’umutwe wa m23 bagabye igitero kindi baturutse mu gace ka santere ya Kachoka.

Izi gurupe zombi z’abarwanyi b’umutwe wa m23 bagiye guhura n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho bari guturuka mu gace ka Muravya ngo bifatanye n’abarwanyi b’umutwe wa FNL uyobowe na Nzabampema waturutse mu gihugu cy’u Burundi nawo urwanya ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi ibyo byo kwihuza bigamije kurwanya abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo nayo iri kumanu mu gace k’umudugudu wa Nabombe.

Kuva kuwa mbere ku mugoroba kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu gitondo muri localite zose zikikije umujyi wa Uvira humvikanaga uruhererekane rw’amasasu n’amabombe aho umutwe w’abarwanyi ba Wazalendo bamaze kugotwa n’abarwanyi b’umutwe wa m23,nubwo hagira umusada uva mu mujyi wa Uvira ntabwo babona uko batabara abo ba Wazalendo bari muri ibi bice kuko baraswa n’abarwanyi b’umutwe wa m23 .

Urebye umugambi abarwanyi b’umutwe wa m23 bafite ni ugufata umujyi wa Uvira bamaze iminsi bagota ibice byinshi byawo biwukikije aho bivugwa ko bamaze nibura gufata nibura 80% bya teritwari ya Uvira ndetse na teritwari zikikije iyi teritwari nka teritwari ya Walungu ,teritwri ya Shabunda na teritwari ya Mwenga nazo bamaze gusatira.

Nyuma yibi byose byakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa m23 abaturage bahiye ubwoba batangira guhungira ku bwinshi mu mujyi wa Uvira ndetse no mugihugu cy’u Burundi.

Bivugwa kandi ko abarwanyi bo mu mutwe w’abacancuro bavuye mu gihugu cya Colombia ,ingabo z’Abarundi ,umutwe wa Wazalendo ,umuitwe wa FDLR ndetse n’ingabo za FARDC bivugwa ko bari gutega amabombe mu nkengero ziri muri uyu mujyi wa Uvira.

Kubera amacakubiri yakomeje muri uyu mujyi wa Uvira abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo basubiranyemo kubera gupfa ko abarwanyi ba Wazalendo bari bafashe imodoka z’abaturage b’aba Nyamulenge bari baje gushyingura umusirikare wa FARDC Col Patrick Gisore n’umugore we baguye mu  mpanuka y’indege yaguye Kisangani babuzwa gushyingurwa n’abarwanyi ba Wazalendo babitaga abanyarwanda bavuye i Burundi batera urusengero bangiza ibikoresho byarwo ndetse banarasa abanyamulenge bari bahari ,ariko abasirikare ba FARDC bakaba batifatikanyije n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo bituma iyi Wazalendo ibahukamo maze bicamo umusirikare umwe wa FARDC.

Si muri uyu mujyi wa Uvira gusa hari imirwano gusa kuko no mu gace ka Kivuguruga urubyiruko rwari mu mutwe wa Wazalendo bishyikirije abarwanyi ba m23 batangaza ko bahunze umwijima bagasanga umucyo n’ahari icyubahiro.

Muri Djugu abarwanyi ba CRP batanze intwaro zigera muri 470  nizo zimaze gushyikirizwa igisirikare cya FARDC  nyuma yigitutu bokejwe muri teritwari za Djugu na chefferia ya Mabanga na chefferie ya Mmbasa.

Masisi imirwano naho ikaba yakomeje kuba hagati y’abarwanyi b’umutwe wa m23 n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo bo muri gurupe ya APCLS iyo mirwano ikaba iri kubera mu bice bya Buabo biturutse ku bitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa m23 baturutse mu bice bya Nyabyondo na Kasopo

Mu gace ka Beni na Butembo iyi mirwano iri kuba mu bice bindi mu gihe abanyakenya bacuruza inkweto bazwi ku mazina ya Masai bafashwe na Polisi ya RDC babita intasi za Kenya .