UVIRA HONGEYE KURASIRWA ABATURAGE
Umugore n’umugabo basanzwe biciwe mu rugo rwabo muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.Umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 60, n’umudamu we uri muri 43 bo mu bwoko bw’Abavira, baraye bishwe barashwe n’abarwanyi bo mu ihuriro ryimitwe ya Wazalendo, basanzwe baterwa inkunga n’ubutegetsi bwa perezida Tshisekedi wa Congo.
Ni mu kagoroba ahagana igihe cya saa kumi nebyiri zishyira gushyira muri saa moya z’umugoroba wajoro kuwa 28/09/2025, ni bwo umuryango wa Kadudu warasiwe ku muryango w’urugo rwe baje gusahura.Hakomeje gucicikana amakuru agaragaza neza ko uyu mugabo yarasanzwe atuye muri Quartier Kalundu, avenue Kaligo mu mujyi wa Uvira, ari na ho yiciwe we n’umugore we.
Abaturage batanga ubuhamya bugira buti: “Ba musanze iwe, kuko yari yicaye hanze k’ intebe yicaye hafi n’umuryango w’inzu ye. Wazalendo bahageze bahita bamurasa agwa aho,umugore aba arasohotse abibonye nawe baramurasa.Abatangabuhamya banavuga ko bari Wazalendo bahise bikomereza, ariko bagenda basa n’abari kwihisha baribakoze ibitari munshingano zabo.
Haravugwa ko banabasahuye ibirimo ibiryo ndetse n’imyenda ababonye baravuga ko bagiye bihishahisha.