USA:Ndagusaba ko watanga internet y’ubuntu muri Iran/Richard Grenell.
Intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump ,Richard Grenell ,yasabye umuherwe Elon Musk ,ko yatanga internet ku buntu mu gihugu cya Iran kugira ngo inshuti ze zibashe kubonera amakuru ku gihe.
Ibi yabitangaje nyuma y’ahoPerezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,Donald Trump ,atangaje ko igihugu cye cyagabye ibitero bikomeye muri Iran ahantu hatatu ariho Natanz,Esfahan na Fordow hakorerwaga intwaro za nikeleyeri.

Ubutumwa bwa Perezida Donald Trump kuri X
Ibi bitero byagabwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 kamena 2025,Nyuma yibi bitero ,Richard Grenell yahise anyuza ubutumwa ku rubuga rwa x,asaba Elon Musk ko yatanga internet ya Starlink ku buntu muri Iran kugira ngobinshuti ze ziri muri iki gihugu zibashe kubonera amakuru ku gihe.
Yagize ati” Washyiraho internet ya Starlink ku buntu muri Iran mu gihe cy’ibyumweru bike biri imbere ,kubera ko hari inshuti zanjye ziri muri Iran kandi ntabwo ziri kubasha kubona amakuru”
Yakomeje avuga ko bibaye ngombwa nawe azagira icyo afasha kugira ngo icyo gikorwa gikunde.
Ati” Bibaye ngombwa nanjye nashyiramo ubufasha bwanjye kandi ndatekereza ko n’abandi ariko babigenza rwose.”

Umuherwe Elon Musk ntacyo arabivugaho k’ubu busabe bwa Richard Grenell.
Umuherwe Elon Musk