USA yashinje M23 kubangamira Monusco ntikore akazi kayo neza
Leta Zunze ubumwe z’amerika binyuze kuri Dorothy Shea ambasaderi wayo mu muryango w’abibumbye ONU, yatangaje ko umutwe wa M23 umaze iminsi warabujije Ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO kugeza ubufasha kubabukeneye mu burasirazuba bwa RDC.
Dorothy Shea, ibi yabitangaje ubwo yari mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashyizwe amahoro ku Isi, mu nama yako yabaye mu mpera z’iki cyumweru turimo dusoza.
Yavuze ko uyu mutwe wa M23 umaze amezi abiri warabujije Monusco kugeza ubufasha kubabukeneye.
Ni nyuma y’aho imirwano yayogoje aka karere yatumye abenshi bava mu byabo.
Dorothy Shea agasaba ko ibyo uyu mutwe ukwiye guhita ubihindura mu maguru mashya.
M23 yafashe umujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025 hari nyuma y’aho yari imaze kwigarurira inkengero zuyu mujyi zirimo agace ka Sake uherereye mu birometero bibarirwa muri 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Na nyuma yabwo kandi uyu mutwe wa M23 wongeye kwigarurira ibindi bice byinshi byo muri Kivu y’amajyepfo, birimo n’umujyi wa Bukavu umurwa mukuru w’iyi ntara
Abaturiye ibice byose uyu mutwe urimo, barawushima, ahanini bashingira kukuba ingabo za Congo zirukanwa muri ibyo bice, ubwo zabigenzuraga zafataga nabi abaturage mu kubanyaga no kubica, ndetse zikabambura n’ibyabo.
