EUGENE OFFICIAL

Urukiko rw’Ikirenga rwa Venezuela rwategetse Visi Perezida  Delcy Rodriguez gufata inshingano zo kuyobora igihugu by’agateganyo
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Urukiko rw’Ikirenga rwa Venezuela rwategetse Visi Perezida Delcy Rodriguez gufata inshingano zo kuyobora igihugu by’agateganyo

Jan 4, 2026

Urukiko rw’Ikirenga rwa Venezuela rwategetse Visi Perezida, Delcy Rodriguez, gufata inshingano zo kuyobora igihugu by’agateganyo, nyuma y’uko Perezida Nicolas Maduro afashwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki cyemezo cyafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2026, aho urukiko rwavuze ko Delcy Rodriguez agomba gufata no gukoresha mu buryo bw’agateganyo ububasha n’inshingano zose zijyanye n’umwanya wa Perezida, hagamijwe gukomeza imiyoborere ya Leta no kurinda umutekano w’igihugu.

Uru rukiko rwagaragaje ko bitavuze ko Nicolas Maduro yakuwe ku mwanya wa Perezida, icyemezo cyasaba ko habaho amatora mu minsi 30.

Hagati aho, itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangaje ko Nicolas Maduro yageze i New York nyuma yo gufatwa n’igisirikare cy’iki gihugu. We n’umugore we biteganyijwe ko bazaburanishwa ku byaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba.

Maduro yajyanywe muri gereza ya ‘Metropolitan Detention Center’ i Brooklyn, aho azategerereza kuburanishwa mu cyumweru gitaha.

Nyuma y’iki gikorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizakuraho by’agateganyo ibihano byari byashyizwe ku ndege zinyura mu kirere cy’inyanja ya Caraibes, nyuma y’uko ibitero byagabwe ku mato hafi ya Venezuela byatumye indege nyinshi zihagarikwa.

Mu bihugu bitandukanye, abaturage bamwe ba Venezuela batuye mu mahanga bagaragaje ibyishimo nyuma yo gufatwa kwa Maduro, ndetse bamwe bakora imyigaragambyo yo kubishyigikira mu mijyi nka Santiago, Buenos Aires na Miami.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela yatangaje ko igikorwa cya Amerika cyahungabanyije amahoro muri Amerika y’Amajyepfo, mu gihe ibindi bihugu nka Mexique na Cuba byanenze iki gikorwa cyakozwe na Amerika.

Mu gihe urujijo rukiri rwose ku hazaza h’ubuyobozi bwa Venezuela, amaso yerekejwe ku buryo Delcy Rodriguez azayobora igihugu by’agateganyo, n’icyerekezo kizafatwa mu minsi iri imbere.