EUGENE OFFICIAL

Umuyobozi wa Green party Dr Frank Habineza yatorewe kuba umusenateri
AMAKURU POLITIKE

Umuyobozi wa Green party Dr Frank Habineza yatorewe kuba umusenateri

Oct 14, 2025

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza na Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse, batowe nk’abasenateri bashya mu nama rusange idasanzwe ya NFPO yabereye i Kigali.Nibemezwa n’urukiko rw’ikirenga, bazasimbura abasenateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa, manda yabo izarangira ku wa 22 Ukwakira 2025
Dr. Habineza wamaze igihe kirekire ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, we na mugenzi we Nkubana Alphonse wo mu ishyaka PSP batorewe mu Nteko Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yabereye i Kigali.

Senateri Evode Uwizeyimana, André Twahirwa, Clotilde Mukakarangwa, Epiphanie Kanziza, Alexis Mugisha, na Jean Pierre Dusingizemungu, bazasoza manda yabo y’imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, mu cyumweru gitaha.