EUGENE OFFICIAL

Umusifuzi yakomerekejwe muri Shampiyona ya Tunisie
AMAKURU IMIKINO

Umusifuzi yakomerekejwe muri Shampiyona ya Tunisie

Aug 28, 2025

Mu mukino wa shampiyona mu gihugu cya Tunisie, umusifuzi wo ku ruhande witwa Marwana Saad,yakomerekejwe n’abafana nyuma yo kutishimira ibyemezo yagiragamo uruhare.

Ku wa Gatatu, Tariki ya 27 kanama 2025, umukino wahuzaga CA Bizertin na Club African zikinz shampiyona ya tunisie, wahagaze ugeze ku munota wa 48 bitewe no gukomeretswa n’abafana byabaye ku musifuzi wo ku ruhande.

Ibi byatijwe umurindi n’ingitego cyatsinzwe na Firas Chaout wa Club Africain maze umusifuzi wo ku ruhande,Marwan Saad akomeretswa n’abafana nyuma yo kutishimira ibyemezo yzgiragamo uruhare.

Aba bafana bikekwa ko ari aba CA Bizertin, bari babanje kugaragaza gukemanga imisifurire y’aba basifuzi maze umujinya bawutura uwari uri hafi ya bo. Umusifuzi wo hagati yahise ahitamo kuwuhagarika maze komiseri wa wo akara raporo y’ibyabaye abishyikiriza inzego bireba zirimo komisiyo y’abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Tunisie.