EUGENE OFFICIAL

Umuramyi Davinshi yashyize hanze indirimbo nshya yakunzwe na benshi.
IMYIDAGADURO

Umuramyi Davinshi yashyize hanze indirimbo nshya yakunzwe na benshi.

Jun 12, 2025

Umuramyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Davinshi uhanzwe Amaso mu karere U Rwanda ruherereyemo yashyize hanze Indirimbo yakoze ku mitima ya benshi hirya no hino mu karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Ubundi amazina ye nyakuri yiswe n’ababyeyi ni David Nshimiyimana, ni umuramyi uvuka mu karere ka Rubavu ariko ukorera umuziki we,wo kuramya Imana no guhimbaza hirya no hino mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere. akaba akomeje kwigarurira Imitima ya benshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise Uwo” kwizerwa” yakoranye n’ umuramyi kazi w’ umuhanga cyane witwa Sarah Uwimana ubarizwa muri Shalom Choir mu mujyi wa Kigali.

Davinshi aganira na Eugene Officialnews.com yadutangarije ko uyu mwaka agiye gukora ibishoboka byose ukarangira ashyize hanze Umuzingo ( Album) w’indirimbo zose amaze guhimba.
Yagize ati: “Uyu mwaka wa 2025 ngiye gukora iyo bwabaga nzashyire umuzingo w’indirimbo zanjye hanze kandi nizeye ntashidikanya ko Imana izabimfashamo ” .

Yakomeje avuga ko:” Indirimbo Uwo kwizererwa azi neza ko izafasha benshi harimo abari mu bihe bikomeye n’ abihebye muri ubu bizima .

Davinshi n’umusore ukiri muto wakuriye m’urusengero kuva akivuka kuko Papa we yari Pasiteri nubwo nyuma yaje kwitaba Imana , gusa we n’umuryango we bakomeje kunamba ku Mana yabo nkuko Davinshi yabidutangatije.