EUGENE OFFICIAL

Umupaka wa Gatumba uhuza igihugu cya RDC n’igihugu cy’u Burundi wafunguwe
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Umupaka wa Gatumba uhuza igihugu cya RDC n’igihugu cy’u Burundi wafunguwe

Feb 23, 2026

Umupaka uhuza igihugu cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo n’igihugu cy’u BurundiĀ  witwa Kavimvira uri hagati y’Umujyi wa Uvira na Bujumbura wafunguwe kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026 .

Uyu mupaka wa Gatumba Kavimvira wafunzwe tariki ya 07/12/2025 igihe igisirikare cy’ihuriro rya Afc/m23 ryari riri gusatira umujyi wa Uvira.

Umuntu wa mbere womotse umupaka wa Kavimvira 2026.

 

Ihuriro rya AFC/m23 ryafashe umujyi wa Uvira tariki ya 10/12/2025 riwuvamo tariki ya 17 Gashyantare 2026 ku gitutu cya USA .

Ubutegetsi bwa Gitega bwari bwatangaje ko buzafungura uyu mupaka mu gihe buzaba bumaze kubona ko nta murwanyi numwe wa Afc/m23 Twirwaneho ukiri muri uytu mujyi wa Uvira nkuko byari byavuzwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n\ubutwererane wiki gihugu Dr.Edward Bizimana.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CNDD FDD Reverien Ndikuriyo we yari yatangaje ko uyu mupaka uzafungurwa aruko n’imipaka ihuza igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda nayo yafunguwe.

Uyu mupaka wa Kavimvira ufunguwe mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo cyane cyane mu bice bya Fizi ,Mwenga na Minembwe.

Abasesenguzi ba Politike bagaragaza ko ifungurwa ry’uyu mupaka rishingiye k\ubiusabe bwa Komiseri unshinzwe ubutabazi mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi uherutse gusurura igihugu cy’u Burundi,U Rwanda ,RDC ndetse akagera no mu mujyi wa Goma ariko abahanga mu mutekano bagaragaza ko ari uburyo bwo kubona uko ingabo za Fardc zakomerekeye mu gace ka Point Zero zagezwa mu gihugu cy’u Burundi ngo zijye kwivuza ndetse hanashyingurwe abishwe kandi babone uko bazana n’abandi basirikare bafasha izi ngabo kugumya kurwana na Twirwaneho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *