Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe ,ku wa 15 Ukwakira 2025, yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda,Aurélie Royet-Gounin , bagirana ibiganiro.
Ibiganiro byabo byibanze mu gukomeza gushyira imbaraga ku mubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Ambasaderi mushya w’u Bufaransa, Aurélie Royet-Gounin, yasimbuye Antoine Anfré wari umaze imyaka ine mu Rwanda.
Ubwo ku wa 8 Nzeri 2025, yatangaga impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano mwiza wubatswe nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda mu 2021, harimo mu nzego z’ubuzima, ubutabera, umuco n’uburezi.
Yongeyeho ko kimwe mu byo igihugu cye kizakomeza gushyiramo imbaraga ari ukurwanya umuco wo kudahana, by’umwihariko ku bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ubufatanye mu bya gisirikare n’ubutabera ni ingenzi cyane. Kurwanya kudahana no guhakana Jenoside tuzabishyiramo imbaraga kurushaho.
Muzi ko twashyizeho urwego rwihariye rwo guhangana n’umuco wo kudahana ku bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye uhindagurika, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko wasubiye ku murongo nyuma y’uko Perezida Macron yemereye ku mugaragaro ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside ubwo yasuraga Urwibutso rwa Kigali mu 2021.
Amb. Antoine Anfré, wasimbuwe, yabaye uhagarriye icyo gihugu mu Rwanda nyuma imyaka itandatu u Bufaransa butagira Ambasaderi i Kigali.
Yatangiye inshingano ze ku wa 12 Kamena 2021, asezera kuri Perezida Kagame ku wa 24 Nyakanga 2025.