Umugabo w’imyaka 41, ukorera sosiyete y’indege ya British Airways, yafashwe n’inzego z’umutekano akigera ku kibuga cy’indege i Londres, nyuma yo kwitwara mu buryo budasanzwe ubwo yari mu kazi k’indege yavaga i San Francisco, USA, yerekeza mu Bwongereza.
Uyu mugabo wari mu itsinda ry’abakozi bashinzwe kwita ku bagenzi, yabuze ubwo bagenzi be batangiye igikorwa cyo kubagaburira. Aho kumusanga ari gukora, byabaye ngombwa ko bamushakisha mu ndege yose, harimo n’ibice byo hejuru no hasi by’iyo ndege nini yo mu bwoko bwa Airbus A380-800 itwara abarenga 450.
Uko bamushakishaga, umwe mu bakozi yageze mu bice bya ’Business Class’, yumva urusaku rudasanzwe ruturuka mu bwiherero. Akimara gufungura umuryango, yatunguwe no gusanga mugenzi we yambaye ubusa, ari kubyina nk’uwataye ubwenge.
Bihutiye kumuhosha no kumwambika imyenda yabugenewe, bamwicaza mu mwanya umwe w’abagenzi bo mu rwego rwa ’Business Class’, aho bahise batangira kumucungira hafi kugeza indege igera i Londres.
Amakuru yihuse yahise atangwa ku nzego z’umutekano, bituma indege ikigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heathrow, uyu mukozi ahita atwarwa n’inzego z’umutekano ajyanwa gusuzumwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ibyo kunywa ibiyobyabwenge.
Nyuma yo gusuzumwa n’abaganga, yahise afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje. Birakekwa ko ashobora gusezererwa burundu ku kazi ke, kubera imyitwarire idakwiye yagaragaje mu kazi.
Ku ruhande rwa British Airways, bavuze ko batanze ubufatanye mu iperereza, ariko banga kugira byinshi batangaza, bavuga ko ibyabaye biri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
No Comment! Be the first one.