EUGENE OFFICIAL

Umukino w’umupira w’amaguru (football) wahuje UPDF na RDF
IMIKINO IMYIDAGADURO

Umukino w’umupira w’amaguru (football) wahuje UPDF na RDF

Aug 17, 2025

Umukino w’umupira w’amaguru (football) wahuje UPDF na RDF

Kuri Stade Ubworoherane, Musanze, Tariki 16 Kamena 2025

Kuri uyu wa Gatandatu, Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda (UPDF) yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iy’u Rwanda (RDF) mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Uyu wari umukino wa kabiri wahuzaga impande zombi, nyuma y’uwabereye muri Uganda tariki 31 Gicurasi 2025, aho nabwo Uganda yari yaratsinze u Rwanda ku manota ya penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yanganyije 0-0.

Umukino watangiye ku isaha ya saa sita, witabirwa n’abayobozi bakuru b’ingabo ku bihugu byombi. Ku ruhande rw’u Rwanda, Maj Gen Alex Kagame yari ahari, mu gihe ku ruhande rwa Uganda Maj Gen Paul Muhanguzi yari yitabiriye, ananaganira abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice.

Mu gice cya mbere, Diviziyo ya kabiri y’u Rwanda yatangiye umukino neza, igaragaza imbaraga mu gutera imbere, ariko uburyo bwabonetse imbere y’izamu ntibwabyaraga umusaruro kubera ubwugarizi bw’umukino bwa Uganda bwari buyobowe na Ofwono Godfrey. N’ubwo bimeze bityo, UPDF yabonye igitego ku munota wa 34, ubwo Aijuka Edgar atsindaga ishoti ryiza ku izamu rya RDF ryari ririnzwe na Musinga Silas. Igice cya mbere kirangira ari igitego 1 cy’ Ingabo za Uganda kuri 0: Ingabo z’u Rwanda.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kotsa igitutu, rwinjiza Nsabimana Gaston ku munota wa 67, atsinda igitego cyiza nyuma y’uko umupira wari wafashwe n’umunyezamu wa Uganda, Waiswa Mujahidi, ukabura uwukura ku izamu. Nyuma yo kwishyura, abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kugaragaza umukino mwiza, barimo kapiteni Niyomugabe Christian, Hakizamungu Sadock, Ndayambaje Anaclet na Tuyishime Zacharie, ariko uburyo bwabonetse bwakomeje guhushwa n’ubwugarizi bwiza bwa Uganda.

Umukino waje kugera kuri ya penaliti, ubwo bagezaga kuri penaliti ya munani, u Rwanda rwari ruhushije, mu gihe Uganda nayo yasanze igomba gutsinda kugira ngo yegukane umukino, maze itsinda penaliti ya cyenda. Uko niko UPDF yatsindiye umukino ku manota 8-7, inahabwa igikombe cy’uyu mukino wa gicuti.

Uyu mukino wari witezwe cyane mu rwego rwo gukomeza umubano w’imikino n’ubucuti hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, unagaragaza ubuhanga bw’abakinnyi mu gutunganya uburyo bwo gutsinda no guhagarika imipira imbere y’izamu.