Umuhanzikazi wo muri Uganda avuga impamvu adakunda kwambara umwenda w’imbere(Amafoto)
Umuririmbyikazi w’Umunya-Uganda, Gloria Bugie, wamenyekanye cyane mu ndirimbo Panama, yatangaje ko yahisemo kutambara umwenda w’imbere bitewe n’uko awufata nk’utamworohereza mu buzima bwe bwa buri munsi.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Zahara Totto kuri StarTimes Makula TV, Bugie yavuze ko kwambara uwo mwenda bimubangamira haba mu rugo no hanze yarwo, ndetse akemeza ko kumwambara bituma yumva atisanzuye.
Ati: “Iyo nambaye umwenda w’imbere, numva mbangamiwe cyane. Sinkunda kuwambara haba ndi mu rugo cyangwa igihe ndi gutwara imodoka.”
Uyu muhanzikazi yongeyeho ko ahanini bikomoka ku myumvire ye bwite, aho asanga umuntu adakwiye kwitinya ku mubiri we kuko n’ubundi abantu bose bavuka bambaye ubusa. Yagize ati: “Njye nkunda kwigenga no kwisanzura. Kuba umuntu yaba atambaye umwenda w’imbere si ibintu bidasanzwe, kuko si nko kwambara ikintu cya ngombwa nk’inkweto.”
Iyi mvugo ya Gloria Bugie yateje impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayifata nk’uburenganzira bwe bwite, abandi babibona nk’imyitwarire ishobora kugibwaho impaka hashingiwe ku muco n’imyambarire yemewe muri sosiyete.

