Umuhanzi Asinah yerekeje mu nkiko kubera inkoni
Amakuru yizewe atangwa n’umwe mu bantu ba hafi be, avuga ko Asinah yamaze kugeza ikirego cye ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho ashinja uwo mugabo kumukorera ihohotera rishingiye ku kuboko.
Bivugwa ko bombi bari basanzwe baziranye ariko batari inshuti za hafi. Kuri iryo joro, bombi bari bagiye gusangira, ariko ibintu byaje kuzamba ubwo bari mu nzira bataha.
Uwo mugabo, nk’uko bivugwa n’abegereye Asinah, ngo yamusabye ko bajyana iwe, ariko Asinah yanga. Ibi ngo byamuteye uburakari maze ubwo yari agiye gusohoka mu modoka, aramukubita.
Ibyo byatumye Asinah afata icyemezo cyo kwitabaza inzego z’umutekano, akageza ikibazo cye kuri RIB.
Ubwo twamuganirizaga kuri telefoni, Asinah yemeye ko yatanze ikirego ariko yanga kugira byinshi atangaza, avuga ko ibyabaye biri mu maboko y’ubutabera. Ati: “Simfite icyo mvuga kuri ayo makuru, kuko biri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”
No Comment! Be the first one.