EUGENE OFFICIAL

Umugaba mukuru w’igisirikare cya Afc/m23 Gen maj Sultan Makenga ntiyishwe
AMAKURU MU MAHANGA

Umugaba mukuru w’igisirikare cya Afc/m23 Gen maj Sultan Makenga ntiyishwe

Feb 26, 2026

Igitero cy’indege za drone cyahitanye Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Willy Ngoma, byamenyekanye ko cyishe abantu icyenda, gihusha Umugaba Mukuru w’aba barwanyi, Maj Gen Sultani Makenga wari umaze akanya gato avuye aho cyagabwe.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko amakuru cyahawe n’abantu bane, yemeza iby’iki gitero cyagabwe hafi y’agace ka Rubaya gakungahagaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kagenzurwa na AFC/M23.

Reuters ivuga ko amakuru ikesha ubutasi, yayahawe na babiri bo muri iri Huriro rya AFC/M23, umwe w’umusirikare wo hejuru, ndetse n’umwe wo mu muryango w’Abibumye.

Aba bantu batanze amakuru mu buryo bwo guhishirwa imyirondoro [anonymity]. Ni mu gihe AFC/M23 itarashyira hanze itangazo rivuga iby’urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma.

Aya makuru avuga ko imirambo icyenda y’abantu bahitanywe na kiriya gitero, yakuwe aho cyabereye, ikajyanwa mu Mujyi wa Goma, umaze umwaka urimo icyicaro gikuru cya AFC/M23. Ibi byemejwe na babiri bo muri iri huriro.

Naho umusirikare mukuru yabwiye biriya Biro Ntaramakuru by’Abongereza ko imibiri irindwi yo itabashaga kumenyekana kuko yari yangiritse cyane nyuma yo kuraswa na ziriya ndege.

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga kandi na we ngo yari ari ahagawe kiriya gitero, mbere gato yuko indege zitagira abapilote ziharasa.

Gen Makenga na Willy Ngoma mu ntangiro y’iyi ntambara ubwo bari mu rugamba
Umuvugizi w’Umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC muri uru rugamba, mu itangazo yashyize hanze, yatangaje ko Makenga we yahungiye mu rusengero ruri hafi y’ahagabwe iki gitero.

Bivugwa kandi ko imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’impande zisanzwe ziyifasha, yakomeje no kuri uyu wa Gatatu, ikaba yiriwe iba muri Teritwari ya Masisi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru y’imbere muri AFC/M23, kuri uyu wa Gatatu bahakanaga amakuru yari akomeje gukwirakwizwa ko Makenga na we yishwe na biriya bitero, bakavuga ko uyu musirikare we akiri muzima, ndetse ko atigeze anakomereka.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa Gatatu,  yavuze ko igihe cyose intwari zimenera amaraso ku rugamba nk’uru rwo kubohora Igihugu, ari izo kuzirikanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *