Umubare w’abahitanywe n’umusirikare wa FARDC wasinze ukomeje kwiyongera
Umubare w’abahitanwe numusirikare wasinze I walikale kuruyu wa kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025 i Mungazi muri Gurupema ya Luberike muri Teritwari ya Walikale ukomeje kwiyongera.
Amakuru aturuka mu baganga avuga ko nyuma yo kujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibua kwitabwaho, abandi basirikare batatu bakomeretse bitabye Imana.
Aya makuru yemejwe kandi n’inzego z’umutekano muri Walikale. Abapfuye ubu bagera kuri batanu b’abasirikare bose.
Abandi batandatu bakomeretse bikabije bakomeje kwiitabwaho n’abaganga gusa ubuzima bwabo bumeze nabi bari hagati y’ubuzima n’urupfu,nk’uko bitangazwa n’ubuvuzi.
Twabibutsa ko umusirikare wasinze, amaze kubona umushahara we, yarashe bagenzi be muri Gurupema ya Mungazi mu gitondo cyo kuruyu wa kabiri, tariki ya 24 Kamena.
Abasirikare babiri ba FARDC bahise bahasiga ubuzima, abantu icyenda barakomereka bikabije bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibua kugira ngo bavurwe. Batatu muri bo nabo bakaba bamaze kwitaba Imana.