Umubano wa P-Square ukomeje gukura nka Bombo iri mu kanwa
Peter Okoye, wamenyekanye nka Mr. P mu itsinda rya P-Square, yatangaje ko umubano we n’umuvandimwe we Paul Okoye (Rudeboy) utagifite icyizere cyo kongera kuzura, nyuma y’igihe bagerageza kongera gukorana ariko bikanga.
Ibi bibaye nyuma y’isenyuka rya kabiri ry’itsinda rya P-Square, rikubise inshuro ya kabiri umuziki wa Nigeria, ibintu byakurikiwe n’amakimbirane akomeye hagati y’aba bavandimwe, cyane cyane ubwo mukuru wabo, Jude Okoye, yajyanwaga imbere y’ubutabera ku wa 28 Gashyantare 2025.
Jude, wahoze ari umujyanama w’itsinda, yashinjwe na leta ya Nigeria ibyaha byo kunyereza umutungo ubarirwa muri miliyari 1.38 z’Ama-Naira (asaga 884,000$). Urubanza rwatangiye ku mugaragaro ku itariki ya 14 Mata 2025, ubwo Peter yatanze ubuhamya akemeza ko mukuru wabo yari yaranyereje ayo mafaranga akomoka ku bikorwa by’umuziki by’itsinda ryabo.
Ibi byarakaje Paul cyane, kugeza ubwo yatangiye kumushinja ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga, amwita umunyakinyoma wanze gutuza.
Peter, uri kwibasirwa n’abavandimwe be n’abafana bamwe, yasubije abicishije kuri X (Twitter) avuga ko ahagaze ku kuri yatanze imbere y’urukiko, kandi ko aticuza kuba yaravuze ukuri. Yagize ati: “Ukuri kuzahora gutsinda, umuryango nyawo ntunyereza umutungo wa mugenzi wawe.”
Hari umufana wamugiriye inama yo guharanira ko umuryango uhorana ubumwe, ariko Peter yahise amusubiza amwereka ko yaciye umubano n’abavandimwe be, agira ati: “Ese turacyari abavandimwe? Oya! Kuba dusangiye amaraso ntibihagije kuba umuryango, umuryango nyawo ushingira ku budahemuka.”
Yongeyeho ko yamaze imyaka isaga 20 acecetse ku bibazo by’umuryango, ariko ubu yafashe umwanzuro wo kuwusiga burundu kugira ngo arinde ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Ati: “Umutekano wanjye mu mutwe ni wo nshyira imbere. Niyambuye uwo muryango.”
P-Square yahoze ari rimwe mu matsinda akunzwe cyane muri Afurika, by’umwihariko muri Nigeria, aho ryagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha injyana ya Afrobeat mu myaka ya 2000 kugeza mu 2017, ubwo babanzaga gutandukana.