Umubano wa Justin Bieber n’umugore we Hailey watangiye kugerwa inyundo
Mu gihe hatarashira igihe kinini humvikanye amakuru avuga ko umubano wa Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin Bieber ushobora kuba uri mu mazi abira, ibimenyetso bishya birimo kuvugwa bishobora gukomeza gutera impungenge abakunzi babo.
Hailey aherutse kugaragara atemberera mu Mujyi wa New York, ariko icyo benshi babonye nk’igisobanuro gikomeye ni uko yari atambaye impeta y’isezerano. Ibi byatumye hibazwa byinshi ku cyerekezo cy’uyu mubano watangiye mu 2018, ndetse bamwe batangira kuvuga ko bashobora kuba bageze ku iherezo ry’urushako rwabo.
Ni mu gihe kandi hari n’andi makuru amaze igihe avugwa ku buzima bwa Justin Bieber, aho bivugwa ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ibintu yigeze no kuvugaho mu bihe byashize abinyujije mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Yigeze kwandika ko ubuzima bwo mu bwamamare butoroshye, kandi ko hari ibihe yigeze kumva ari wenyine cyane.
Mu gihe aba bombi batigeze batangaza ku mugaragaro ko batandukanye cyangwa ko bafite ibibazo mu rugo, hari ibimenyetso byinshi byagiye bituma abantu bagira impungenge. Harimo n’uko batakigaragara kenshi bari kumwe mu ruhame, nk’uko byari bisanzwe bizwi mu myaka ya mbere y’urugo rwabo.
Hari abakeka ko kuba Hailey yaragaragaye atambaye impeta bishobora kuba ari igikorwa gisanzwe cyangwa se icyemezo cyo kwirinda ibihuha, ariko abandi bakavuga ko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ibintu bitagenda neza.
Icyakora, mu minsi ishize Se wa Hailey, Stephen Baldwin, yigeze gusaba abantu gusengera umukobwa we n’umugabo we, avuga ko bafite ibihe bigoye. Ibi na byo byashyigikiye ibihuha byavugwaga, nubwo nta bisobanuro birambuye byatanzwe.
Justin na Hailey bari barashyingiranywe mu birori byabaye mu ibanga rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’urukundo rwabanje kuba urujijo. Icyo gihe, urukundo rwabo rwabaye icyitegererezo ku rubyiruko rwinshi, by’umwihariko ku bakurikirana cyane ibyamamare.
Ubu, ibihe barimo biri gutuma abafana babo bakomeza kwibaza uko bizagenda. Nta tangazo ryemewe rirajya hanze rihamya cyangwa rihakana ibihuha biri kuvugwa, ariko hari icyizere ko niba koko hari ibitagenda neza, bashobora gufashwa mu nzira zinyuranye zirimo inama, ubufasha bw’ihumure, cyangwa kwigira hamwe icyatuma urugo rusugira.