Uko imbuga nkoranyambaga zihindura ubuzima bw’abantu n’imibanire yabo
Uko imbuga nkoranyambaga zihindura ubuzima bw’abantu n’imibanire yabo
Mu myaka 20 ishize, isi yacu yinjiyemo impinduka zikomeye zishingiye ku ikoranabuhanga, by’umwihariko imbuga nkoranyambaga. Ubu umuntu wese uri munsi y’imyaka 35 bigoye ko utamubona kuri Facebook, WhatsApp, Instagram, TikTok, cyangwa se izindi mbuga nshya ziri kuvuka buri munsi. Mu Rwanda, nk’uko Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imirimo y’Itumanaho (RURA) cyabigaragaje mu 2024, abarenga miliyoni 4,5 bakoresha murandasi buri munsi, benshi muri bo bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ibi byerekana ko imbuga nkoranyambaga atari igikoresho cy’abanyamahanga gusa, ahubwo byabaye igice cy’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Zihuriza hamwe inshuti, zoroheza ubucuruzi, zifasha mu gusakaza ubumenyi, kandi zica intera ku buryo umuntu ari i Kigali akavugana n’inshuti ye iri i New York mu kanya gato. Ariko se, ubu buryo bushya bwo kubana n’isi bwazanye iki mu buzima bwacu bwa buri munsi, mu mibanire yacu, no mu mutekano wacu wo mu mutima?
Inyungu z’imbuga nkoranyambaga
Kworohereza itumanaho: Ubu ntibisaba amafaranga menshi cyangwa urugendo rurerure ngo uvugane n’inshuti cyangwa umuryango uri kure. WhatsApp cyangwa Messenger byahinduye uburyo bwo gusabana.
Gucuruza no kwamamaza: Abacuruzi bato n’abakomeye babonye isoko rishya. Ubu umucuruzi uri i Muhanga ashobora kugurisha umwenda akoresheje Instagram, umukiriya ari i Kigali akawumwoherereza.
Gusakaza ubumenyi: Ubu umunyeshuri ashobora kwiga amasomo ya kaminuza y’i Burayi ari iwe, akoresheje YouTube cyangwa Coursera.
Kuzamura impano: Abahanzi, ababyinnyi, abavuga amagambo meza, bose bashobora kugaragariza isi impano zabo nta gusaba televiziyo cyangwa radio.
Ibi byose bigaragaza isura nziza y’imbuga nkoranyambaga, ariko ntabwo ari iherezo.
Ingaruka ku buzima bwo mu mutwe
Ubushakashatsi bwa American Psychological Association (2023) bwerekanye ko 60% by’urubyiruko ruhangayikishwa no kwigereranya n’abandi babona kuri Instagram na TikTok. Uru rubyiruko rukura isura y’ubuzima rwatumbiriye kuri telefoni, aho buri kintu cyose gishushanywa mu buryo bwiza, cyateguwe, kitagaragaza imihangayiko iri inyuma y’amafoto.
Ibyo bituma benshi bumva ntacyo bamaze, ko basigaye inyuma mu buzima. Ikindi kandi, ubushakashatsi bwo muri Lancet Child & Adolescent Health Journal (2022) bwerekanye ko abantu bamara amasaha arenze 3 ku munsi kuri social media baba bafite amahirwe menshi yo kugira depression cyangwa anxiety.
Ingaruka ku masomo n’umusaruro mu kazi
Umuryango wa Pew Research Center (2021) wagaragaje ko 36% by’abanyeshuri bo muri za kaminuza batakaza igihe kinini kuri social media, bigira ingaruka ku manota yabo. Uru rubyiruko rwinshi rujya kurara rureba TikTok cyangwa Instagram aho kwiga, bikarangira mu bizamini basubira inyuma.
No mu kazi, ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cyo gukora bagabanya umusaruro ku kigero cya 20%. Ibi bisobanura ko amasaha yo mu kazi atakara mu kuganira cyangwa kureba amashusho atari ngombwa.
Ingaruka ku mubano n’abandi bantu
Imbuga nkoranyambaga ziba nk’inyenyeri zibonesha ko dufite inshuti nyinshi. Ariko se koko izo nshuti zose ziba azizo mu by’ukuri? Harvard Business Review (2020) yerekanye ko abantu benshi bumva bafite inshuti nyinshi kuri social media, ariko mu buzima busanzwe bakagira intege nke mu kubaka ubucuti bw’ukuri.
Abashakanye nabo ntibabuze muri iyi ngorane. Bamwe mu bashakanye baratandukana kuko umwe akoresha igihe kinini kuri telefoni aho gusabana n’uwo bashakanye. Ibi bituma imiryango icikamo ibice, abana bakurira mu rugo rutarimo ubumwe.
Mu gihugu cyacu, umuco wo gukoresha imbuga nkoranyambaga urimo kwiyongera cyane. Urubyiruko rwinshi ruri mu mashuri yisumbuye na kaminuza rwiyumvamo ko imbuga nkoranyambaga ari “ubuzima bwabo.” Hari abamaze guhindura imbuga nkoranyambaga nk’akazi ka buri munsi, binjiza amafaranga biciye mu kwamamaza cyangwa gucuruza ibicuruzwa.
Ariko kandi, inzego z’ubuzima bwo mu mutwe zitangiye gutanga impuruza ko hari abana bagira ibibazo byo kwiheba, kudakunda ubuzima bwabo cyangwa bakunda kwigunga, kubera kwigereranya n’abandi.
Inkota ifite ubugi bubiri
Imbuga nkoranyambaga ni nk’inkota ifite ubugi bubiri. Iyo zikoreshwa neza, ziba igikoresho cy’iterambere: abantu biga byinshi, bashaka akazi, bagura ubucuruzi bwabo, bagahura n’abashoramari bashya.
Ariko iyo zikoreshwa nabi, zihinduka ibikoresho bisenya: zisenya ubuzima bwo mu mutwe, zigabanya umusaruro, zisubiza inyuma imibanire, ndetse zishobora guhinduka intwaro yo gutera amakimbirane cyangwa kwangiza umuco w’igihugu.
Ingaruka ku mibanire mpuzamahanga
Imbuga nkoranyambaga ntizigarukira mu rugo gusa. Zanakoreshejwe mu bikorwa bya politiki, harimo kwamamaza abakandida, gukwirakwiza ibihuha cyangwa se guteza imyigaragambyo. Byaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, imbuga nkoranyambaga zifite imbaraga zo gutuma igihugu gihindura icyerekezo mu gihe gito.
Ingaruka ku muco n’indangagaciro
Abashakashatsi bamwe bavuga ko imbuga nkoranyambaga ziri kugenda zisimbuzwa indangagaciro gakondo. Aho gusabana mu birori cyangwa gusangira n’umuryango, abantu bamara amasaha ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bishobora gutuma abana batiga neza imico y’iwabo, ahubwo bakayoborwa n’ibyo babona kuri YouTube cyangwa TikTok.
Igitekerezo gishingiye ku isomo
Imbuga nkoranyambaga ntizaba mbi cyangwa nziza ku giti cyazo. Buri gihe ziba igikoresho; uburyo tuzikoresha nibwo butuma zivamo isoko y’iterambere cyangwa isoko y’ibibazo.
Ababyeyi n’abarimu bagomba kwigisha urubyiruko uburyo bwo gukoresha neza social media, aho kuba abayobozi bayo.
Leta n’imiryango itandukanye bagomba gushyiraho gahunda zo kurwanya cyberbullying, gucunga amakuru, no kurinda abana bato.
Umuntu ku giti cye agomba kwishyiriraho imbibi: kumenya igihe amara kuri social media, kwihitiramo ibyo areba no gukoresha imbuga zifite inyungu.
Imbuga nkoranyambaga ni nk’umuhanda munini. Ushobora kukugeza aho ushaka cyangwa ukaguterera mu manga. Iyo ukoresheje ubuhanga, ziba igikoresho cyagutegurira ejo hazaza heza; ariko iyo ukoresheje ubuswa, ziba ikiraro gituma utakaza igihe n’imbaraga.
Ikibazo si social media ubwazo, ahubwo ni uburyo tuzikoresha. Kubyaza imbuga nkoranyambaga inyungu bisaba ubushishozi, ubumenyi, n’ubupfura.