Uko byifashe mu rubanza rwa P.Didiy uremerewe n’ibiyaga
Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya P. Diddy, umwe mu bahanzi, abatunganya umuziki n’abanyemari b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha bikomeye bifitanye isano no gukoresha ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gucura umugambi w’ubucuruzi bw’abantu.
Uyu mugabo w’imyaka 55 yafashwe ku wa 16 Nzeri 2024 i New York, nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe n’ishami ry’umutekano w’imbere mu gihugu, rizwi nka Homeland Security Investigations. Kuva icyo gihe afungiye muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, ahafungiwe abantu bakurikiranyweho ibyaha bikomeye, ariko iburanisha nyirizina ry’urubanza rwe ryatangiriye i Manhattan ku wa 5 Gicurasi 2025.
Muri uru rubanza, P. Diddy aregwa gucura umugambi w’ubucuruzi bw’abantu, kubakoresha imibonano ku gahato, no kubajyana mu bikorwa by’ubusambanyi hifashishijwe iterabwoba n’uburiganya.
Abatangabuhamya batanze ubuhamya burimo abahoze ari abakozi be n’abakunzi be ba hafi, barimo Cassie Ventura, bavuze ko yabashoraga mu birori byarimo ibiyobyabwenge n’imibonano mpuzabitsina y’inkeke, ndetse ko hari ubwo yabafataga ku ngufu cyangwa akabashyiraho igitutu gikomeye. Umuraperi Kid Cudi nawe yavuze ko Diddy yigeze kumutera ubwoba ndetse akangiza imodoka ye.
Mu gihe afungiye, ubuzima bwa Diddy muri gereza ntibworoheye, nubwo yemerewe kwitabira imikino n’imyidagaduro isanzwe irimo basketball, domino n’umukino w’ikarita. Ku munsi wa Memorial Day, bivugwa ko yahawe amafunguro yoroheje, agakurikiza amabwiriza agenewe abandi bafungwa bose.
Urubanza rwe ruracyakomeje, kandi biteganyijwe ko ruzasozwa mbere ya tariki 4 Nyakanga 2025. Naramuka ahamwe n’ibyaha aregwa, ashobora guhabwa igihano cya burundu.
Gusa abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibimenyetso bitangwa n’abatangabuhamya bitizewe, bakavuga ko ibikorwa byabaye hagati y’impande zombi byari byumvikanyweho, ndetse ko hari ababikoze bafite inyungu zishingiye ku mutungo n’icyubahiro bye.
Urubanza rwa Diddy rukurikiranywe cyane n’itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abandi bahanzi b’ibyamamare.
Umuraperi 50 Cent aherutse gutangaza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ahagarike umugambi w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wo gutanga imbabazi kuri Diddy, avuga ko iki atari igihe cyo kwirengagiza ibyaha bikomeye bikorerwa mu ruganda rwa muzika.
Nubwo ashinjwa ibyaha bikomeye, P. Diddy aracyahakana uruhare rwe muri ibyo byose, akavuga ko azatsinda urubanza kuko ashyigikiwe n’amategeko kandi yizeye ubutabera.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko uko byagenda kose, iyi dosiye izahindura byinshi mu mateka y’ubucuruzi n’umuco wo kudahana ubarangwa mu ruganda rwa muzika ya hip-hop.
No Comment! Be the first one.