UGANDA/RDC:PEREZIDA MUSEVENI YASOBANUYE UBURYO HABYALIMANA NA MUBUTU ARIBO NKOMOKO Y’AMAKIMBIRANE ARI MURI RDC.
Ni munama y’inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mubikorwa n’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye kubirebana na DRC n’akarere u Rwanda ruherereyemo.
Abayobozi bakomeye bari muri iyo nama harimo Madamu Kayikwamba waruhagariye Congo, Minister (Rtd) General Kabarebe , Perezida Ndayishimiye, abayobozi ba MONUSCO, aba UN n’abandi benshi…..

Perezida Museveni yasobanuye kino kibazo kiri muri Congo abihuza n’amateka ndetse asa nkuburira Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye ko bari gukora amakosa asa nkayo Mobutu Sese Seko yakoze bigatuma ahirikwa k’ubutegetsi.
Mw’ijambo yavuze yagize ati “Kino kibazo cya Congo gitangira twari duhari tumeze nk’abari kubireba, byatangiye 1960 amatora amaze kuba ariko icyo gihe hari hameze nkaho hari impande 2, hari n’ishyaka rya Lumumba ryashakaga guhuza abanye-Congo kandi Lumumba yaje no gutsinda amatora nyuma aricwa.Akomeza vuga ko kuva Lumumba yapfa Congo itigeze yongera kugira amahoro, icyo kibazo cyarakomeje muri Congo maze Mobutu afata ubutegetsi nabwo birakomeza.
Museveni yakomeje avuga ko ikibazo cyari muri Congo cya 1 nuko Mubuto atumvaga abaturage yarayoboye ahubwo akumva ko ubwo ashyigikiwe n’ibihugu n’imiryango yo mumahanga aribwo ari mukuri, ati kandi Mubutu uko atumvaga abaturage be niko natwe nk’ibihugu bituranye nawe yabaga yadusuzuguye atatwumva ahubwo agashyigikira imitwe yarwanyaga ubuyobozi bw’ibihugu bituranye nawe nka Angola.
Akomeze avuga ko ubwo ibyo byabaga aribwo no mu Burundi no mu Rwanda aribwo bari bafite nabo ibibazo bimeze kimwe ikibazo cy’amoko, ati ayo moko n’ubundi bari barashyizwemo n’ abanyarwanda n’abarundi nibyo byakomeje birakura biza kuvamo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1959, ibyo biza gutuma Abanyarwanda benshi bahungira mubihugu bitandukanye bibegereye ari nabwo Perezida Kagame yisanze muri Uganda akiri muto, ati n’uyu Minister James Kabarebe nawe ndakeka yaravukiye inaha .
Museveni yagize “”Ati mugihe icyo kibazo cyari kirimo kuba mu Rwanda, mu Burundi ho cyaje kugabanya umugerego kimera ngaho kidahari kubera ko icyo gihe bari bafite ubuyobozi bwiza, ati icyo gihe u Burundi bwari bufite abayobozi beza nka Prince Rwagasore n’uwari umwungirije bahosha icyo kibazo mu Burundi gusa hashize igihe baramwica. uwo muyobozi ndetse nuwari umwungirije kandi aribo bari barimo barwanya ibintu by’amoko bari kubaka igihugu cyiza. Ati aho ngaho rero niho ikibazo noneho cy’amoko cyakomeje gukura mu Burundi kimera nkicy’u Rwanda byumwirahariko mu Burundi bihaba mu 1972.
Abanyarwanda bari barahungiye mubihugu bitandukanye batangiye kwiyegeranya kugira ngo barebe ko bataha iwabo.
Museveni akomeza agira ati twebwe nk’abayobozi bari bariho icyo gihe twatangiye kugerageza kuvugisha Habyalimana, aradusubiza ati “Hoya, ntamwanya uhari wabo kuko u Rwanda rwaruzuye” ati abo rero kwihangana byarabananiye barikusanya ubundi bataha mu Rwanda .
Museveni yahise akomeza asobanura avuga ko, Abanyarwanda bari gutera ngo basubire iwabo nibwo Mubuto yahise yohereza ingabo ngo zize gufasha Habyalimana ngo abo bantu batinjira mugihugu cyabo. Ati aho ngaho rero nibwo ikibazo cya Congo cy’indani nibwo cyaje gihita kigira aho gihurira n’u Rwanda.
Noneho ngo icyo gihe ingabo za Mubutu zaje gufasha Habyalimana zatsindiwe hamwe niza Habyalimana ubundi bahungira muri Goma, maze babwira Mubutu kubaka intwaro arabyanga.
Kubera ko Mubutu yatekerezaga ko ingabo ziri mu gihugu ntacyo zivuze, ahubwo ko abayobozi b’ ‘ibihugu baturanye ntacyo bavuze ahubwo igifite icyo kivuze ari ab’ibihugu by’amahanga.
Ati aho ngaho rero nibwo ikibazo cy’u Rwanda cyihurije nicya Congo, igihe ingabo noneho zari zimaze gutsinda mu Rwanda zatakaga ingabo zari zatsinzwe zigahungira muri Congo, kuko bari banze kuzaka intwaro, ati ibyo ninabyo byatumye Mubutu ahita abihomberamo akava no kubutegetsi.
No Comment! Be the first one.