UBUZIMA BUSHARIRIYE YABAYEMO MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BWATUMYE AFATA ICYEMEZO CYO GUHARANIRA GUKOMEZA KUBAHO.
UBUZIMA BUSHARIRIYE YABAYEMO MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BWATUMYE AFATA ICYEMEZO CYO GUHARANIRA GUKOMEZA KUBAHO.
Specioza UWANYIRIGIRA yavukiye mu karere ka Gisagara, umurenge wa Nyanza, mu mwaka wa 1971, agize imyaka 18 yashatse umugabo babyarana umwana umwe, umwana agize amwaka umwe jenoside yakorewe abatutsi 1994 ihita iba umugabo we aricwa. Bakaba barabaga mu karere ka Huye, umurenge wa Tumba, akagari ka Kimana, umudugudu w’ubumwe.
Umugabo amaze kwicwa mu kwezi kwa 5/1994, bose bari baratatanye buri wese yaragiye kwihisha ukwe. Specioza yakomeje kwihishahisha ndetse n’umwana we akomeza kumugendana, abanza kujya kureba umugore witwaga Roza wakoraga muri Laboratoire ya Université bari inshuti kuko Specioza yajyaga amushakira abakozi bo mu rugo.
Yasanze uwo mugore ari kudoda abanyeshuri bo muri kaminuza bari batemwe, aramubwira ngo we kuko afite umwana muto, ashobora kurira bakaza kureba bakabica, amwereka igisambu aba agiye kwihishamo, amubwira ko aza kumuzanirayo ibiryo.
Specioza Uwanyirigira yagiye muri icyo gisambu atazi ko aho yihishe hirya gato hari n’abandi bantu bahihishe, asangayo imbwa yahabwaguriye iryamye mu bibwana byayo, imubonye yubura umutwe gusa irongera iriryamira, aguma aho hafi y’iyo mbwa, wa mugore Roza aza kumuzanira ibiryo nk’uko yari yabimusezeranyije, ahageze Specioza amubwira ko hari n’imbwa yahabwaguriye, Roza aramubwira ngo nayo agiye kuyizanira ibiryo, aragenda nayo arayizanira.
Byageze n’aho ibibwana by’iyo mbwa byajyaga bikina n’umwana we wari ufite umwaka umwe w’amavuko, kuko yirirwaga aho ngaho ariko byagera mu ijoro akajya kurara kwa Roza nk’uko yari yaramubwiye.
Iyo ku manywa Roza yagemuriraga Specioza n’umwana we ibiryo, Specioza yabanzaga kugaburiraho iyo mbwa n’ibibwana byayo, kuko yabonaga iyo mbwa ihora aho ngaho iruhande rwe, kandi n’ibyo bibwana byayo byarahindutse inshuti z’umwana we Fils kuko yahoraga akina nabyo.
Igihe kimwe igitero cyaketse ko muri uwo murima haba habamo abantu, kiza Kubica, ya mbwa isimbukira abari bari muri icyo gitero umwe imuruma ukuguru abandi bariruka irabirukankana baratatana bagenda bavuga ngo iyo hari kuba habamo abantu bahihishe iyo mbwa yari kuba yarabariye.
Nyuma rero Roza yumvise amakuru ko icyo gitero gitegura kuzazanayo imbwa n’abasirikare, maze abibwira Specioza, bajya inama y’uko yamubwira ahandi hantu ashaka kujya kwihisha kugira ngo batazamwicira aho ngaho, nibwo Specioza yahisemo kujya kwihisha hafi y’aho yari atuye, Roza amushakira abamuherekeza ndetse na ba bandi bandi bari bari muri icyo gisambu nabo bahitamo aho bashaka kujya bose barabaherekeza babagezayo.
Specioza UWANYIRIGIRA we yagiye hafi y’aho yari atuye, mu rugo rw’aho bitaga kwa Yozefu, havukaga umuhungu wo muri urwo rugo wari umusirikare wo mu ngabo z’uwari perezida HABYARIMANA Juvenal, uwo muhungu akaba yaritwaga Gerard akaba yari yarakomereye ku rugamba.
Specioza yabaye muri urwo rugo, bamwereka mu rutoki aho azajya yirirwa kumanywa, nijoro agataha muri urwo rugo, yakomeje kubaho muri ubwo buzima, hashize iminsi haza kunyura umugabo mu muhanda witwa Ryaragoye agenda avuza ifirimbi inzira zose asakuza ngo icumu ryunamuwe, ngo nta muntu uzongera kwicwa.
Abari bihishe bose bavuye mu bihuru bari bihishemo, abagore n’abana nibo bari bagiye ahabona, bose batangira kwisukura, aboga baroga, abaca inzara zari zarabashokonkoreyeho, bigeze mu ijoro abicaga babonye ko hagaragaye abari bihishe benshi, barongera batanga itegeko ngo babice, nibwo Specioza Uwanyirigira yongeye kuva aho yari yagiye kogera kwa Yozefu atangira kugenda ashaka aho ajya.
Baje kuvuga ko abagore n’abakobwa babihorera ko bazababera abaja (abakozi bo mu ngo), nibwo Specioza wari urimo agendagenda, uwitwaga Oswald aramubwira ngo naze azajya amukorera ntacyo azaba, amujyana iwe, agezeyo bateka ibijumba mu nkono bari baratetsemo inyama, nibwo Specioza yibutse ukuntu batemaga umuntu bagatema n’inka, yumva umwuka wabyo uramunukiye, yanga kurya.
Oswald yahise afata umuhoro awukuba hasi avuga ngo izenezene ryanyu ni umunsi, umugore we ahita amubwira ngo ntabwo ari izenezene Specioza ntarya inyama. (yaraziryaga ariko ibyo yari yarabonye byatumye yumva adashobora kurya ibintu zihumuraho).
Nta minsi yashize inkotanyi zahise ziza, bene urugo barahunga Specioza arahasigara, abonye abandi bahunze bose, yahise ajya aho nyina yari yarashatse i Nyaruteja mu karere ka Gisagara, nibwo yahasangaga nyina barabana aza kugaruka aho yabaga nyuma hashize igihe.
Specioza Uwanyirigira yareze umwana we wenyine umwana amaze gukura yaje kwitaba Imana mu mwaka 2020 akaba yarigaga muri kaminuza i Kigali anakorera amafaranga, akaba yari yarabashije no gushakisha abaterankunga b’abazungu baje no kubakira Specioza Uwanyirigira inzu yo guturamo mu mudugudu w’ababana n’uburwayi bwo mu mutwe uba mu murenge wa Tumba.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana w’umuhungu, Specioza Uwanyirigira yakomeje gusharirirwa n’ubuzima, bigera n’aho abari baje kumufasha gushyingura baketse ko Specioza UWANYIRIGIRA aza kwiyahura bamuhozaho ijisho, maze yinjiye mu cyumba cye agiye kuba aruhuka ho gato, batuma uwari waje aho kumutabara ngo yinjiremo arebe ko atiyahuye, akinguye asanga urugi rurakinze maze Specioza UWANYIRIGIRA abasubiza mu ijwi riranguruye ati ndahari ntacyo nabaye sinigeze niyahura.
Specioza Uwanyirigira ubu ni umuhinzi mworozi w’ibintu byoroheje kuko ashakisha uko ashoboye nk’umugore w’umupfakazi wabaye incike bimutunguye, aho yubakiwe inzu ye agerageza kuhakora uturima tw’igikoni uko ashoboye, yabashije no kwigurira amatungo magufi arimo ihene imwe yise NTIRANDEKURA, ndetse n’umwana wayo yise ISHOBORABYOSE (Imana ishobora byose), akagurube kamwe gato cyane yise NTUKABUMWE, KAMWENUBUSA, inkoko yise NYIRAMATORE, inkwavu zo ntiyigeze azita amazina ariko nazo zarapfuye hasigaye rumwe, akaba ari ayo matungo afata nk’inshuti ze z’akadasohoka.
Specioza UWANYIRIGIRA ariko n’ubwo bimeze bityo, ahorana agatwenge ku munwa kuko iyo ari kuvuga inkuru z’ubuzima bwe azivugana umutuzo utangaje ariko umuntu abyitegereje neza abona ko yashoboye kwiyomora ibikomere amaranye imyaka myinshi.
Muri ubwo buzima abamo hari igihe yiherera akitekerezaho cyane bigatuma atakaza ubwenge akisanga byamurenze ntamenye igihe uburwayi bwamurembereje. murumuna we yamuhaye umwana w’umukobwa w’imyaka 11 wiga mu mashuri abanza babana kuva uwo mwana agifite imyaka itatu (3).
Uwo mwana niwe ujya umureba akabona byahindutse agahita amukingirana mu nzu akajya gushaka umuntu usanzwe umuganiriza, uwo muntu akaza akamuganiriza Specioza akagarura akenge agahita ajya kwa muganga w’indwara zo mu mutwe ariko ntarareyo kuko aba yashoboye kugarura ubwenge kandi ari nawe nyirurugo wita kuri uwo mwana wiga hamwe n’ayo matungo ye.
Uwo mwana umuvandimwe we yamumuhaye kubwo kubura uburyo bwo kumwitaho, ariko bose bibagirira akamaro kuko iyo atahaba nta wari kujya amenya ko yarwaye ngo ashobore kumwitaho uko bikwiye.
Specioza UWANYIRIGIRA n’ubwo afite aho aba, ajya ahura n’utundi tubazo tuduma afungwa, ubworozi bwe bukarangira akazongera agatangira bushyashya. Ubwa mbere afungwa yari yatewe n’abaturanyi be baje kumukubita, birangira nawe ateruye igiti atoraguye aho agikubita umwe muri bo kiramukomeretsa baba ariwe bafunga kuko ariwe wari wakomerekeje, ariko kuko umuhungu we yari akiriho yamushakiye umwunganizi maze afungwa imyaka 2 arataha agaruka gutangira bundi bushya ubuzima yari abayeho.
Specioza UWANYIRIGIRA ajya ahura n’ihohoterwa akorerwa n’abaturanyi be kuko bakunze kumwibutsa kenshi ko umwana we yapfuye, nawe akabasubiza ko nabo babyaye benshi kandi ko uko babyaye benshi ari nako ibirago byo kuzabashyinguramo bizaba bingana!
Specioza UWANYIRIGIRA utarahiriwe n’ubuzima, hari umugore wabashikiye ibibanza nawe bagiranye ibibazo bitewe n’uko uwo mugore yashatse kwibaruzaho inzu ya Specioza kandi mu by’ukuri izo nzu zabo zarubatswe mu butaka bw’ahahoze agashyamba ka Leta bityo bukaba bwarabarizwaga mu mutungo bwite wa Leta.
Specioza UWANYIRIGIRA ajya gutangira kugira ibibazo by’uburwayi, yabonye uwari urikuburana muri Gacaca ahakana icyaha kandi yari yaramwiboneye n’amaso ye ari kwica umwarimukazi bari baturanye, Specioza ahita amuterura amaguru amutura hasi bahita bamufata bamujyana kwa muganga basanga ikibazo afite si icyo kujyanwa kwa muganga usanzwe.
Kuri ubu uko imyaka igenda ishira agenda yiyubaka ari nako yakira ibyamubayeho byose ku buryo umuntu amubonye asanga yarabashije kwiyomora ibikomere.
Iyo muganira aba yicuza icyatumye atarigeze abyara abandi bana kuko yumvaga azabyara byibura batatu (3), umugabo we agapfa bagifite umwe wari ufite umwaka umwe w’amavuko, bityo Specioza UWANYIRIGIRA akomeza kurera umwana umwe umugabo we yamusigiye, uwo mwana nawe aza kwitaba Imana amaze kuba mukuru bityo ko iyo yari kuba yarabyaye abandi bana yari kubona abamwitaho bandi nk’uko uwo nyakwigendera yajyaga amwitaho.
Tugaruke ku buzima bwa buri munsi bwe, usanga amatungo ye amuzi, iyo amubonye aramusanganira, yayahamagara muri ya mazina yayahaye amatungo akitaba mu buryo bwayo bwo guhebeba no gusohora amajwi asanzwe y’amatungo yo guhuma.
Amatungo ye ayaraza mu nzu abamo kuko atagira ahantu hakingwa yashobora kuyaraza ariko kubwe abaye anafite ahandi hantu ho kuyaraza nko mu gikoni gikinze neza, yakwemera we akaharara ariko ayo matungo ye akarara mu nzu ye kuko ayafata nk’umuryango we akunda cyane.
Ayo matungo ye atuma atiheba cyangwa ngo aheranwe n’uburiri cyangwa agahinda kuko azinduka ayasohora hanze kugira ngo ataganga mu nzu. Ubwo ahita ajya kuyashakira ibyo arya andi akayaragira, dore ko we ubwe yivugira ko n’inkoko ze ajya aziragira zikamumara irungu kandi zikamenyera kujya aho azeretse ziza gutorera ibizitunga.
No Comment! Be the first one.