Ubutabera:Ingabire Victoire yisobanuye avuga ko ibyaha aregwa harimo ibyashaje,ese icyaha gisaza ryari?
Amategeko avuga ko icyaha ari igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa kwanga gukora igitegetswe ku buryo bihungabanya umutekano mu bantu kandi hari itegeko ribiteganyiriza igihano.
Hari ihame rivuga ko kandi Nta gihano gishobora gutangwa hatari itegeko, nta kurikiranacyaha ndetse no kurangiza igifungo cyatanzwe mu gihe cy’ubusaze bw’icyaha cyangwa igihano.
Mu iburanisha ry’urubanza mu bujurire ku cyemezo cy ‘ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku munyapolitike Victoire Ingabire Umuhoza yagaragaje ko mu byaha birindwi akurikiranyweho harimo ibyaha byashaje ko nta mpamvu nimwe ihari yatuma ubushinjacyaha bubimukurikiranaho.
Tugiye kurebera hamwe icyo bita ugusaza kw’icyaha ndetse n’igihe icyaha gisazira hamwe no gusaza ku ibihano.
Kugeza ubu icyaha cya ruswa ,icyaha cy’intambara ,icyaha cyibasiye inyoko muntu n’icyaha cya Jenoside ni bimwe mu byaha bitajya bisaza igihe cyose uwakoze ibi byaha ashobora kugezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwa.
Duhere ku kumenya ibyiciro by’ibyaha mbere yo kuvuga ubusaze bwabyo
Icyaha cyoroheje ( Petty Offence) ni icyaha itegeko rihanisha gusa igihano cy’iremezo cy’igifungo kitageze ku mezi atandatu (6), icy’ihazabu cyangwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.
Icyaha gikomeye (Misdemeanour) ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kirenze amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).
Icyaha cy’ ubugome (Felony) ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) cyangwa igifungo cya burundu.
Mu bindi, itegeko riteganya ko ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha butangira kubarwa guhera ku munsi icyaha cyakoreweho iyo muri icyo gihe nta bikorwa by’iperereza cyangwa iby’ikurikiranacyaha byigeze bikorwa.
Ku byerekeye ibyaha bikozwe ako kanya kandi bidakomeza, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha gitangira kubarwa ku munsi icyaha gikoreweho.
Ku byerekeye ibyaha by’imaragihe, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha gitangira kubarwa uhereye igihe igikorwa cya nyuma cy’iperereza gikorewe cyangwa cyarangiriye.
Ku byerekeye ibikorwa byinshi bigamije irangiza ry’umugambi wo gukora icyaha, igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha, gitangira kubarwa ku munsi igikorwa cya nyuma kigize icyaha cyakoreweho.
Aha n’ubwo ubusaze bw’icyaha buteganywa, hashobora no kubaho irengayobora nk’uko biteganywa n’ingingo ya 9 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho ivuga ko Ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha busubikwa igihe cyose iperereza cyangwa Ikurikiranacyaha ribujijwe n’inkomyi ntarengwa, iturutse ku itegeko cyangwa ku nzitizi itigobotorwa(cas de force majeur).
Iyo inzitizi ivuyeho, ubusaze bwari bwarasubitswe bukomeza kubarwa guhera ku munsi iyo nzitizi yaviriyeho.
Ikirego cy’indishyi zikomoka ku cyaha gisaza nyuma y’imyaka itanu (5) uhereye igihe icyaha cyakorewe.
Icyakora, iyo igihe cy’ubusaze bw’ikirego cy’indishyi kigeze mbere y’ubusaze bw’ikirego cy’ikurikiranacyaha, ikirego cy’indishyi gisazira hamwe n’ikirego cy’ikurikiranacyaha.
Ese ubusaze bugenda gute ku gifungo?
Ushobora kuba warakatiwe igihano kikaba cyasaza igihe utabashije kukirangiza bitewe n’impamvu zitandukanye. Aha na ho amategeko ateganya ko ubusaze no kudasaza kw’igihano uwahamijwe ibyaha n’inkiko yakatiwe.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 75 mu gitabo cy’amategeko giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange cya 2018, igihano cy’igifungo cyatanzwe kitageze ku mezi 6 gisaza mu gihe cy’imyaka ibiri (2).
Igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5) gisaza mu gihe cy’imyaka 10.
Igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitari icya burundu gisaza mu gihe cy’imyaka 20.
Igihano cy’igifungo cya burundu ku byaha bisaza gisaza mu gihe cy’imyaka mirongo itatu (30).
Aha icyo wamenya cy’ingenzi ni uko igihano cy’igifungo cyatanzwe ku byaha twabonye hejuru bidasaza na cyo kidasaza, ikindi iyo wakatiwe n’inkiko ugatoroka ukihisha ubutabera igihe cy’ubusaze bw’igihano kiba gihagaritswe kubarwa kikazasubukurwa igihe ugarutse.
Uburyo ibyaha bisaza:
Icyaha cyoroheje gisaza mu gihe kingana n’umwaka umwe(1) nkuko biteganywa n’ingingo ya 6 itegeko no 027 /2019 ryo kuwa 19/05/2019 ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’ishinjabyaha.
Icyaha gikomeye gisaza mu gihe kingana n’imyaka itatu(3)itegeko twavuze hejuru.
Icyaha cy’ubugome gisaza mu gihe kingana n’imyaka icumi (10)
Iri tegeko riteganya ko ibi bihe iyo byageze umushinjacyaha nta bubasha aba agifite bwo gukurikirana abakekwaho ibi byaha.