Ubushinwa bwanze ikifuzo cya Israel cyo kwigenga kwa Somaliland
Ubushinwa bwiyongereye ku bihugu bitandukanye hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu kwamagana ko Somaliland – imwe mu ntara zigize Somalia – yemerwa nk’igihugu cyigenga.Minisitiri wungirijwe ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Lin Jian, asubirwamo n’ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko “nta gihugu na kimwe gikwiye gushishikariza cyangwa gushyigira imitwe n’amashyaka ashaka kwitandukanya n’ibihugu kubera inyungu bwite”.
Igihugu cy’Ubushinwa kije kiyongera ku gihugu cy’u Rwanda nacyo giherutse gutangaza ko gishyigikiye ubusugire bw’igihugu cya Somalia ko kidakwiye gucikamo kabiri.
