Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe ibyaha bya Jenoside guhanishwa igifungo cya burundu
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Dr. Munyemana Sosthène, wahamijwe ibyaha bya Jenoside, guhanishwa igifungo cya burundu.
Munyemana w’imyaka 70, yari amaze ibyumweru bitandatu aburana ubujurire ku gifungo cy’imyaka 24, urukiko rwa Rubanda rwo mu Bufaransa rwamukatiye mu Kuboza 2023.
Imbere y’abari baje kwumvira urubanza rwe, Munyemana yagaragaye nta mpugenge, rimwe na rimwe akamwenyura gatoya nk’uwiyizeye cyane.
Ababuranira ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, barimo abahagarariye imiryango irenga itanu nka Ibuka, CRF (Collectif des Rwandais de France), FIDH (Fédération Internationale des Droits de l’Homme), Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda n’indi, nibo bahawe ijambo bwa mbere.
Mu masaha arenga atatu, bayamaze basaba guhabwa ubutabera bwuzuye.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “N’ubwo hari abavuga ko Munyemana yafashije bamwe kurokoka, ntibihindura ukuri kw’uko yari mu babaye kw’isonga ry’itegurwa rya Jenoside. Gukiza umuntu umwe ntibikuraho amaraso y’abandi benshi bazize Jenoside.”
Umushnjacyaha yagarutse ku ruhare rwa Munyemana mu gihe cya Jenoside ahahoze ari Perefegitura ya Butare mu Majyepfo y’’u Rwanda.
Yavuze ko Munyemana atari umuganga gusa, ahubwo yari umuntu w’icyubahiro anafitanye ubucuti n’abayobozi bakomeye, barimo Jean Kambanda, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda, nawe wakatiwe igihano cya burundu kubera ibi byaha.
Yavuze ko Munyemana yari mu bagize uruhare mu gutegura no gushyigikira Jenoside, asaba ko yakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu kugira ngo ababuze ababo baruhuke ku mutima.
Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira hazamenyekana umwanzuro ntakuka.
Me Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi yavuze ku nyandiko z’ingenzi zashingiweho mu gukora dosiye y’uruhare rwa Munyemana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
At: Twahereye mu mateka tugaragaza ishyaka yari arimo, aho rikomoka, tugaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yahoze muri iryo shyaka kuva kera na kare, kuko yari ari muri MDR, nyuma akaza kujya ku ruhande rwa Kambanda.”
Yakomeje agira ati : Dufite n’ibimenyetso bifatika, dufite inyandiko zanditse zigaragaza koko ibyo akurikiranyweho.”
Izi nyandiko Me Richard avuga zirimo ibaruwa Munyemana yanditse ashyigikira Guverinoma ya Kambanda.
Me Richard avuga ko kandi Munyemana yahawe urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri ya Tumba ahari hafungiwe Abatutsi bajyaga kwicwa, nyuma aho bazaga kubatwara mu modoka bakabajya kubicira mu Mujyi wa Butare. Aba ngo barishwe bose uretse umwe gusa warokotse.
Ubwo yatabwaga muri yombi yari atuye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa, aho yakoraga nk’umuganga w’indembe mu bitaro, hanyuma aba umuganga wita ku bageze mu zabukuru.
Munyemana yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.
Ibyaha Munyemana aregwa yabikoreye i Tumba mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Dosiye ye ni yo yari imaze igihe kirekire kurusha izindi zifitanye isano na Jenoside mu Bufaransa. Yatangiye mu 1995 nyuma y’ikirego cyatanzwe i Bordeaux, hanyuma mu 2001 dosiye yimurirwa i Paris. Urukiko rusohora itegeko ryo kumushinja mu 2018.