EUGENE OFFICIAL

Uburusiya bwiteguye gufasha u Rwanda na RDC/Lavrov Sergei
AMAKURU

Uburusiya bwiteguye gufasha u Rwanda na RDC/Lavrov Sergei

Jan 21, 2026

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yatangaje ko igihugu cyiwe cyiteguye gufasha mu guhuza impande zombi mu makimbirane  ari hagati ya afc/m23   na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mugambi wo kugarura amahoro m’uburasirazuba bwa Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo kuwa kabiri Sergei Lavrov  yavuze ko nta cyizere gihari cy’uko intamabara iri muri RDC ko yarangira vuba kubera  ibibazo bihari bitarabonerwa ibisubizo.

Yagize ati”dusanzwe dufitanye imigenderanire myiza na Congo hamwe n’u Rwanda kandi turifuza kubona ko imibanire mibi iri hagati y’u Rwanda na RDCongo kubera gushinjanya hagize uzusaba kuba umuhuza tuzamwakira.

Hshize igihe uburasirazuba bwa RD Congo burimo amakimbirane yabyaye intambara byanatumye igihugu cy’u Rwanda na RD Congo birebana nabi Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika na Qatar babaye abahuza ariko ntabyo bagezeho,Abarusiya bifuza guhuza izi mpande zombi mu gihe Togo na Angola bari kubigerageza.

U Rwanda na RD Congo ntacyo ubuyobozi bwari bwavuga kubusabe bwa Lavrov.