EUGENE OFFICIAL

Uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano n’amakimbirane
AMAKURU MU MAHANGA

Uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano n’amakimbirane

Dec 28, 2025

Guhera kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025 urufaya rw’amasasu rwumvikanaga mu bice bya Mamau guhera mu masaha ya ssa tanu z’amanywa ,aho igisirikare cya leta ya Kongo (FADRC)cyari gihanganye bikomeye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo m’uburasirazuba bwa Biakato muri sheferi ya Babila Babombi teritwari ma Mambasa mu ntara ya Ituli.

Isoko yacu ivuga ko iri rasana ryaturutsekwishyirwaho rya bariyeri itemewe n’amategeko yashyizweho n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo warugamije kwaka ku ngufu amafaranga abahinzi kugira ngo babashe kujya mu mirima yabo ya Cacao ,akaba nta muhinzi numwe wari wemerewe ku nyura mu muhanda uherereye muri kano gace atabanje kwishyura ayo mafaranga yari yategetswe na Wazalendo,buri muhinzi bivugwa ko yari yategetswe kwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu(30000frc) angana n’agaciro kikilo kimwe cya Cacao akishyurwa ku kwezi.

Amakuru atangazwa na sosiyete sivile yemeza ko mu gace ka Mambasa abarwanyi ba Wazalendo babiri bahasize ubuzima ,abandi babiri bagafatwa mpiri,sosiyete sivile ya CRDH ivuga ko umwuka wakomeje kuba mubi muri kano gace aho abaturage benshi bahunze ingo zabo kubera ubugizi bwa nabi bukorwa na Wazalendo.

Andi makuru avuga ko abaturage batangiye kugira ubwoba aho bavuga ko bakeka ko umutwe wa ADF waba waratangiye kuzana abarwanyi bawo muri Mombasa mu buryo bwa bwihishwa.

Si intara ya Ituli gusa irimo imirwano kuko no mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru naho harimo imirwano hagati y’ihuriro rya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa,ni mu gihe ingabo zirwana k’ubutegetsi bwa Kinshasa zihirimbanira kwisubiza umujyi wa Uvira uri mu maboko ya m23 uhereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo,amakuru dukesha imboni zacu yemeza ko guhera kuwa gatandatu ingabo za leta ya Kinshasa zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu bice bitandukanye nka Katongo na Kabamba ,ibi bikaba byarabaye nyuma yuko FARDC yifashishije indege yayo ya Sukhoi yarivuye mu gihugu cy’u Burundi iakarasa ubwato bubiri bwa m23 bwari mu kiyaga cya Tanganyika ndetse iki gisirikare kikaba cyararashe ku cyambu cya Kalundu no mu bindi bice,umutwe wa m23 nawo ukaba waratangaje ko wahanuye indege ya Fardc yarashe ubwato bwabo ndetse ukaba waranafashe umupilote wiyi ndege warokotse iyi ndege ikimara guhanurwa.

Abaturage batuye mu bice bya Hauts Plateau bavuga ko abarwanyi ba m23 babonywe mu gace ka Kivovo mu ijoro baje berekeza i Kigongo mu gutanga umusada kuri bagenzi babo bari batewe na Wazalendo.

Iyi mirwano iraba mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23 riburwanya bari mu biganiro i Doha nubwo perezida Tshisekedi aherutse gutangaza ko atazongera kohereza intumwa ze muri ibi biganiro,akavuga ko nta biganiro na bimwe azongera guhuriramo nuyu mutwe byaba ari imbona nkubone cyangwa ibikoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.