Ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanyutseho 19%
Icyakora nubwo habayeho iryo gabanyuka, iyo Komisiyo ivuga ko n’ubusigaye bukiri ikibazo kuko butajyanye n’umubare w’abakwiye kugororerwa muri ayo magororero.
Byatangajwe na Perezida w’iyo Komisiyo, Umurungi Providence kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025.
Iyo komisiyo yavuze ko mu igenzura yakoze mu Kuboza 2023, basuye amagorero 14 harimo rimwe rya gisirikare basanga agororerwamo abantu 89 550.