Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi yatangije icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa ‘Jya Mbere II’, ugamije guteza imbere imibereho myiza y’impunzi n’abaturage babituriye, binyuze mu kunoza serivisi, kongera amahirwe y’iterambere no kubaka ibikorwaremezo birengera ibidukikije.
Uyu mushinga ufite ingengo y’imari ingana na miliyoni 66.7 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari zisaga 95.6 z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko uzagera ku baturage bagera ku bihumbi 380, barimo impunzi 115,000 n’abaturage basaga 265,000 batuye mu nkengero z’inkambi z’impunzi mu turere dutandatu.
‘Jya Mbere II’ ni igice gikurikiraho cy’umushinga ‘Jya Mbere I’ wari waribanze ku guteza imbere ibikorwa remezo, ishoramari n’imibereho y’abaturage n’impunzi. Uyu mushinga mushya uzafasha mu gushyira mu bikorwa politiki y’u Rwanda yo gufasha impunzi kwigira, no kubaka ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo, ndetse no gushyira imbere ubufatanye hagati y’impunzi n’abaturage babakiriye aho kubafata nk’umutwaro.
Uyu mushinga uzita ku bikorwa binyuranye birimo uburezi, ubuvuzi, kugeza amazi meza ku baturage, kunoza imihanda, kubaka amasoko n’ibindi bikorwa remezo byose bizashyirwa mu bikorwa mu buryo burengera ibidukikije. Hazibandwa kandi ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, birimo gufata amazi, kubaka uburyo bwo kurwanya imyuzure n’inkangu cyane cyane mu turere nka Karongi, Kirehe, Nyamagabe n’ahandi.
Mu turere twa Kirehe na Gatsibo, hazibandwa ku kuvugurura imihanda hagamijwe koroshya ubucuruzi n’itumanaho hagati y’abaturage n’abacuruzi.
Impuguke mu bijyanye n’imibereho myiza mu Banki y’Isi, Mathew Stephens, yavuze ko uyu mushinga werekana ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushaka ibisubizo birambye byazamura imibereho y’abaturage bose, harimo n’impunzi. Yagize ati: “Turimo gushyiraho serivisi zifasha impunzi n’abaturage kubana mu mahoro, kubona akazi gafite agaciro no kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bibugarije.”
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, na we yashimangiye ko uyu mushinga uzarenza ku gutanga serivisi zisanzwe, ahubwo uzibanda ku kwinjiza impunzi n’abaturage mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu no kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatanga imirimo ku bantu basaga 10,000, aho by’umwihariko abagore n’urubyiruko ari bo bazitabwaho mu buryo bwihariye.
Iyi nkunga yaturutse mu Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, IDA, ryashinzwe mu 1960. Ku rwego mpuzamahanga, IDA ifasha ibihugu bigera kuri 74%, birimo na 39% biri ku mugabane wa Afurika. Kuva yashyirwaho, imaze gutanga inkunga zigera kuri miliyari 500$, igafasha abaturage bagera kuri miliyari 1.3 ku Isi.