Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Algérie, Perezida Abdelmadjid Tebboune, ubwo yagiriraga uruzinduko i Algiers.
Abakuru b’ibi bihugu byombi bayoboye ibiganiro byahuje intumwa z’impande zombi, byakurikiwe no gusinya amasezerano menshi y’ubufatanye. Aya masezerano yibanze ku nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, gukuraho viza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, itumanaho, ubufatanye bwa Polisi, urwego rw’inganda zikora imiti, uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza, ubutabera, guteza imbere ishoramari no guhanga imirimo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye ibi biganiro, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyize imbere kwimakaza umubano n’ibindi bihugu bya Afurika, kandi ko gufungura Ambasade muri Algérie ari kimwe mu bikorwa bigamije gushyira mu bikorwa iyo ntego. Yibukije ko Algérie isanzwe ifite Ambasade i Kigali kuva mu mwaka wa 2023.
Muri uru ruzinduko rwe, Perezida Kagame yanasuye urwibutso rwa Maqam Echahid, aho yashyize indabo mu rwego rwo kunamira intwari za Algérie zaguye mu rugamba rwo kwibohora ku ngoma y’ubukoloni bw’Abafaransa.
Mbere yo gusinya amasezerano, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gushakira hamwe inzira yo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati ya Algérie n’u Rwanda, cyane cyane mu by’ubukungu, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, no gusangira ubumenyi mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame na Perezida Tebboune kandi basangiye ibitekerezo ku mateka yihariye ibihugu byombi byanyuzemo, harimo Intambara y’Ubwigenge ya Algérie ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’inkomoko y’ubunararibonye bwafasha mu rugendo rwo kwiyubaka no guteza imbere abaturage.
Mu gihe gishize, mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yahuye na mugenzi we wa Algérie, Ahmed Attaf, mu nama yabereye i Sochi mu Burusiya, baganira ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Algérie bisanzwe bifatanya mu bikorwa bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi, aho hari abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri za kaminuza zo muri Algérie. Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bugaragarira kandi mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, n’umutekano.



No Comment! Be the first one.