EUGENE OFFICIAL

U Rwanda ntirwemeranya na Perezida Macron ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma
AMAKURU POLITIKE

U Rwanda ntirwemeranya na Perezida Macron ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma

Oct 31, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ikibuga cy’indege cya Goma cyidakwiye gufungurwa hadashingiwe ku biganiro bya Doha biri hagati ya leta ya Kinshasa n’ihuriro rya Afc m23 rirwanya ubu butegetsi.

Macron yatangaje ko kiriya kibuga cy’indege kigiye gufungurwa ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari yaberaga i Paris.

Yavuze ko muri iriya nama hakusanyirijwe miliyari 1,5 z’Amayero (miliyari 1,7$) yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara imaze imyaka ine isakiranya Ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa M23, agaragaza ko kugira ngo imfashanyo n’ubundi butabazi bigere ku bagizweho ingaruka n’intambara ari ngombwa ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa, kugira ngo indege z’ubutabazi zijye zikigwaho.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko mu byumweru biri imbere, iki kibuga cy’indege kizafungurwa kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri mu cyumweru kandi ko ubusugire bw’ubutaka bwa RDC buzubahirizwa.

Ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe ko mu byumweru biri imbere, tuzafungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri. Ni indege nto bitewe n’ubushobozi. Bizakorwa hubahirizwa ubusugire bwa RDC kugira ngo indege za mbere z’ubutabazi zijyeyo bidatinze.”Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru, yagaragaje ko u Bufaransa atari bwo bufite mu nshingano ibijyanye no kuba kiriya kibuga kiri mu gace kagenzurwa na AFC/M23 cyafungurwa.


Ati: “Ku bijyanye n’ikibuga cy’indege cya Goma, muribuka ko kiri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23. Rero twebwe aho duhagaze nk’u Rwanda ni uko tumenya ko ibyemezo bifatwa mu murongo w’ibiganiro by’uburenganzira bwa muntu, kubera ko aho ari ho Guverinoma ya Congo na AFC/M23 bamaze igihe bicaye mu rwego rwo kuganira uko bashakira igisubizo iki kibazo. Rero ni muri ubwo buryo byakorwamo hamwe n’ubuyobozi bufite ikibuga cy’indege cya Goma, si hano i Paris ikibuga cy’indege cyafungurirwa, kubera ko abantu barebwa n’ikibazo badahari.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe kandi yagaragaje ko ikibazo kijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi cyaganiriweho i Paris gikwiye gushingira ku bijyanye n’uko umutekano wifashe, agaragaza ko biriya bikorwa bitakunda mu gihe Guverinoma ya RDC ikomeje kwica agahenge binyuze mu kwifashisha za drone n’indege z’intambara mu kurasa ibirindiro bya M23 ndetse no ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo ikibuga cy’indege cy’i Goma cyafunzwe, ubwo imirwano yasize M23 yigaruriye uwo mujyi yari irimbanyije.

Ni imirwano yasize iki kibuga cyangiritse ariko nyuma kiza gusanwa n’abakozi ba Loni.

Leta ya RDC imaze igihe yarasabye Sosiyete z’Indege zitandukanye kutongera kugikoresha, kuko kiri mu matware y’uwo bahanganye.