Mu kiganiro n’itangazamakuru umuvugizi w’iIngabo z’u Rwandayakoze asobanura ibyerekeranye n’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994 yasobanuye uburyo bafashe ibyemezo bikomeye n’uburyo bemeje ko ingabo z’u Rwanda arizo zizagira uruhare rukomeye mu guhindura isura y’igihugu.
Yanagaragaje uburyo kwibohora nyabyo kwabonetse nyuma yoguhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Yagize ati:”Kwibohora nyabyo byaje nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukuraho ivangura rishingiye ku mateka ryakorewe itsinda runaka.”
Yakomeje agira ati:” guhagarika jenoside no gutsindwa kw’Ingabo zakoze jenoside mu 1994 byaranze kubohora igihugu,Ariko yemeza ko kwibohora nyabyo,nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze mu 1993 ko ingabo zizaba umusingio wo guhindura igihugu,bivuze ko dukeneye gukora ibirenze ibyo kwigobotora ubuyobozi bubi,dukeneye kurwanya ikindi kibi ubukene n’imibabaro.”

Kagame Paul igihe yari mu ngabo za RPA zirwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi.
Brig gen Rwivanga Ronald yavuze ko umunsi wo kwibohora muri uyu mwaka wizihirizwa ku rwego rw’inzego z’ibanze ,kubera ko ibirori bikomeye ku rwego rw’igihugu bisanzwe bikorwa buri myaka itanu.
Ibirori nk’ibi bikomeye byakozwe umwaka ushize mu kwibohora 30.
Ku munsi wo kwibohora Abanyarwanda batekereza ku rugendo rwo kwiyubaka mu gihugu kuva jenoside yahitanye abantu basaga miliyoni yahagarikwa,ndetse n’imbaraga zikomeje mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kuri uyu munsi mukuru w,igihugu hibukwa ibitambo by’abagabo n’abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora,bashaka guhagarika politiki yamaze imyaka irenga mirongo itatu y’ivangura ryagaragaraga muri Repubulika ya mbere na Repubulika ya kabiri,yerekanwaga n’urwango ku bwoko bw’Abatutsi bikaza no kubyara jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31 birizihizwa hatahwa ibikorwa byagezweho n’abaturage bafatanyije n’abayobozi ndetse no gusigasira ibyagezweho nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Mu bikorwa biri butahwe harimo ibikorwa by’ubukungu n’imibereho birimo amazuyubakiwe imiryango itishoboye ndetse n’ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no gutanga serivise z’ubuvuzi ku bantu.

Ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
