Amagambo yatangajwe na perezida Tshisekedi yerekeranye nuko u Rwanda rwemeje ko rukorana na m23 , Tshisekedi avuga ko yishimiye ko Isi imenye ibyo yakunze kugaragaza ko yatewe n’u Rwanda Kandi asaba umuryango mpuzamahanga ko gufata Ibyemezo bikwiye hashingiwe kubyo u Rwanda rwiyemereye, Tshisekedi avuga ko ibyo u Rwanda rwatangaje byakuyeho urujijo ku muntu wese washidikanyaga ku ruhare rwu Rwanda mugutera RDC rwitwikiriye m23, Tshisekedi yavuze ko Ibyatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda umuryango mpuzamahanga wagakwiye kubimenya ko bikwiye kugira ingaruka ku Rwanda maze hagashyirwa mu bikorwa umwanzuro wa Loni 2773.

Naho amagambo yatangajwe na Claude Ibalanky kuri Nangaa yamushimagije cyane uyu munyapolitike ushaka kwisunga Afc/m23 Claude Ibalanky yashimagije Nangaa avuga ko aramutse ageze I Kinshasa uwamututse wese yamupfukamira ko uyoboka Tshisekedi wese atakongera kumuyoboka ,yemeza ko we yaretse uburyarya abona ahari ukuri ariko ahakana ko yihuje na AFC m23 ahuko ko ashaka gukorana nabo,avuga ko abatangaza ko yihuje na AFC m23 Ari ibinyoma ko Ari I Goma mu buryo bwo gusangira ibitekerezo n’ubuyobozi bwa AFC m23.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cya RDC Shabani Luko yahise atangaza ko badatunguwe nibyakozwe na Claude Ibalanky ko nubwo yigeze kuba umwe mubagize Ihuriro ry ‘amashyaka Ari mubutegetsi bwa Tshisekedi atakirimo Kandi nta mwanya agifite muri ubwo butegetsi,ko ntawukwiye kumushidikanyaho, minister Shabani yemeje ko uriya munyapolitike yagiye muri AFC m23 ku butumire bwu Rwanda na Kabila bashaka ko ibitero byose kuri RDc bikorwa mu izina ry’abanyekongo baturutse imbere mu gihugu.
