EUGENE OFFICIAL

Trump yatangaje ko azafata icyemezo cyo gutera Iran mu byumweru 2 .
POLITIKE

Trump yatangaje ko azafata icyemezo cyo gutera Iran mu byumweru 2 .

Jun 20, 2025

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yatangaje ko azafata icyemezo ku gutera cyangwa kudatera Iran mu byumweru bibiri biza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze ejo kuwa Gatatu Karoline Leavitt yagize ati”Reka tubyumve neza,Iran ifite ibyo ikeneye byose kugira ngo igere ku ntwaro za kirimbuzi.icyo bakeneye ni icyemezo cy’umuyobozi w’ikirenga cyo kubikora,kandi bizatwara ibyumeru bibiri kugira ngo barangize gukora iyo ntwaro.”

Leavitt kandi nk’uko tubikesha Euronews,yavuze ko Amerika nta kimenyetso yabonye cyerekana ko Amerika nta kimenyetso yabonye cyerekana ko u Bushinwa bushobora kugira uruhare mu bya gisirikare mu ntambara ya Iran.

Hgati aho,ibitaro biherereye i Beersheba,muri Israel byibasiwe n’igitero cya misile zaturutse muri Iran,bivuga ko cyari kigendereye ibirindiro bya gisirikare biri hafi aho.

Minisitiri y’ubuzima mu gihugu cya Israel kuri uyu wa Gatanu cyuzuza icyumweru gitangije ikiswe Operation Rising Lion yo gusenya gahunda ya Iran yo gutunga intwaro za kirimbuzi,ivuga ko abantu 71 bakomerekeye muri icyo gitero.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufata iki cyemezo cyo gutera Iran ,nyuma yuko byavuzwe ko iri kugira uruhare mu gupfubya ibisasu biraswa na Iran muri Israel.