Tanzania abigaragambya bateye station ya Police basahura imyenda yaba police barayambara
Imyigaragambyo ikomeje gufata intera iteye ubwoba mu gihugu cya Tanzania, aho urubyiruko rudashaka ko perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan yakomeza kubayobora; ibyari imyigaragambyo byahindutse ubujura, ni mu gihe abayirimo bagaragaje ubujura budasanzwe.
Uyu n’umunsi wa gatatu, imyigaragambyo ikomeje kubica bigacika mu bice bitandukanye byo muri Dar es Salaam, ndetse byageze na ho igisirikare cy’iki gihugu kigaragaza ko gishigikiye abari kuyikora.
Bamushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu, aho bavuga ko acecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu kubica no kubafunga.
Abamaze gufungwa ni benshi, kuko n’uyu munsi hafunzwe umunyamakuru ukorera igitangazamakuru cya Nyota Tv, ni mu gihe yatawe muri yombi ubwo yarageze ku mupaka wa Lunga ari gukurikirana imyigaragambyo iri kubera muri icyo gice.
Kurundi ruhande, abigaragambyaga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, itariki ya 31/10/2025, bagabye igitero kuri imwe muri stasiyo ya Gaz iherereye i Dar es Salaam, maze buri wese atahana iye.
Amashusho abigaragaza yerekana bamwe batora inini, into, ndetse hari n’abatoraga izirenze imwe, byaterwaga n’amahitamo y’umuntu.
Ni amashusho anagaragaza bari ku murongo berekeza mu ngo zabo, mu gihe bagakomeje imyigaragambyo bamazemo iminsi itatu.
Si n’icyo gusa kuko kandi bateye na stasiyo imwe ya polisi basahura imyenda yabo, barangije barayiyambarira.
