MINICOM ikeneye miliyoni $130 kugira ngo ibyanya by’inganda bikore neza mu Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Marie Kajangwe, yatangaje ko kugira ngo ibyanya by’inganda byose biri mu gihugu bikorwe neza, hakenewe nibura miliyoni 130 z’amadolari y’Amerika, angana na miliyari 187.9 Frw. Ibi yabigarutseho ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo