MINEDUC yatangaje ingamba nshya ku barimu batazi Icyongereza
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bari guhugurwa ku rurimi rw’Icyongereza kugira ngo barusheho kurwigisha neza, ndetse n’abazatsindwa isuzuma ryabigenewe batazahita bakurwa mu mirimo ahubwo bazakomeza guhugurwa kugeza bageze ku rwego rusabwa. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi,
Rwanda: Hiyemejwe kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’inshuke kugera kuri 65%
Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukaza ingamba zo kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’inshuke, igamije gutuma batangira amashuri abanza bafite ubumenyi bubafasha kwitwara neza mu myigire. Intego ni uko mu myaka itanu iri imbere nibura 65% by’abana bazaba banyuze muri ayo