Gicumbi: Ibisambo byafatiwe ingamba zishobora kubica burundu
Abaturage batuye mu tugari two mu nkengero z’Umujyi wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi, batangaza ko bishimiye gahunda nshya yo gushyiraho irondo ry’umwuga ryitezweho kurinda umutekano wabo, nyuma y’igihe kinini bahanganye n’ubujura bukabije. Bavuga ko mbere abajura bajyaga biyoberanya, rimwe na rimwe bakifashisha