SIDA yibasiriye igisirikare cy’u Burusiya cyiri mu ntambara muri Ukraine
Minisitiri y’Ingabo mu Burusiya avuga ko umubare w’abasirikare banduye indwara ya SIDA watumbagiye kuva muri Gashyantare 2022 ubwo batangiraga intambara muri Ukraine.
Amakuru y’ubwiyongere bw’ubwandu bw’indwara ya SIDA mu basirikare b’u Burusiya yahishuwe n’urubuga Carnegie Politika nyuma yo gusesengura raporo ya Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ku buzima bw’abasirikare bari ku rugamba.
Raporo yakozwe igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2022, abasirikare banduye SIDA bikubye gatanu ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihembwe cya banje cya 2021. umwaka warangiye abayanduye bikubye inshuro 13 ugereranyije n’umwaka wabanje.
mu mwaka wa 2023, abasirikare b’u Burusiya banduye SIDA bikuby inshuro zirenga enye ugereranyije no mu mwaka wa 2022. umwaka wa 2023 warangiye abanduye barikubyehari inshuro 20 ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’Intambara.
Minisitiri w’Ingabo kandi avuga ko hari abasirikare banduye SIDA biturutse mu gukora imibonano muza bitsina indakigiye n’indaya idakigiye, abasaranganyije inshinge zo kwa mugaga zidasukuye ndetse n’abakomerekeye ku rugamba bakanduzanya.
Mu gisirikare cy’u Burusiya, umusirikare ufite uburwayi bwa SIDA ntiyemerewe kuba yakinjiramo, ariko ku rugamba ho biratandukanye. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko abasirikare banduye batemerwa kuva ku rugamba.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) rigaragaza ko kuva mu 2022, u Burusiya buri mu bihungu bitanu bya mbere bifite abantu benshi bandure agakoko gatera SIDA.
Mu bantu miliyoni 1,5 banduye agakoko gatera SIDA ku Isi mu 2022, u Burusiya bwari bufite 3,9%,inyuma ya Afurika y’Epfo, Mozambique, Nigeria n’u Buhinde.