EUGENE OFFICIAL

Shema Fabrice wiyamamariza kuyobora FERWAFA ntashishikajwe na mafaranga yayo
AMAKURU IMIKINO

Shema Fabrice wiyamamariza kuyobora FERWAFA ntashishikajwe na mafaranga yayo

Aug 15, 2025

Shema Fabrice wiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda  (FERWAFA), yavuze ko atarangajwe n’umushahara wa Perezida w’iri shyirahamwe atari wo ashyize imbere.

Shema aheruka kwemezwa nk’umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), mu matora ateganyijwe kuwa 30 Kanama 2025.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa kane ,tariki ya 14 Kanama 2025, muri Four Point by Sheraton, yagaragaje intego ajyanye muri FERWAFA.

Mu byo yagarutseho harimo ko mu byatumye yifuza kuyobora hatarimo amafaranga, dore ko aramutse atanayoboye yakomeza kubaho neza.

Yagize ati”Tutanafite akazi ka FERWAFA, tubaho neza cyane. Ntabwo ari muri FERWAFA twajya gushakira amaramuko kuko icya mbere ntitwahagiye kuhashakira amafaranga.”

Kugeza ubu, Perezida wa FERWAFA ahabwa asanga miliyoni 65 Frw buri mwaka, nyuma yaho mu mwaka ushize Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF,yemeje ko amafaranga bagenerwa azamurwaho 150% akagera ku bihumbi 50$.

Itsinda rizakorana na Shema Fabrice rigizwe na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa Mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry,ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga De’sire.

Komiseri ushinzwe umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita,ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise,Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert,naho Komiseri ushinzwe Imisifurire ni Hakizimana Louise.