EUGENE OFFICIAL

Rwanda:Ni ukugoreka amateka no gusebya umuyobozi w’igihugu ariko byabaye ububata/Yolanda Makolo.
AMAKURU

Rwanda:Ni ukugoreka amateka no gusebya umuyobozi w’igihugu ariko byabaye ububata/Yolanda Makolo.

Jun 8, 2025

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda ,Yolanda Makolo yanenze ibinyamakuru bikomeje gusubiramo ibinyoma bigamije guharabika igihugu n’umuyobozi wacyo.Perezida Paul Kagame.

 

 

Igisirikare cya Fardc cyashimuse abasirikare babiri ba RDF ubwo bari k’uburinzi k’umupaka uhuza RDC n’u Rwanda abo baric pl Nkundabagenzi Elyse na Pte Ntwari Gad ,baje kugarurwa m’u Rwanda muri Kamena 2022,nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare n’igihugu cya Angola.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Kamena 2025,umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo akoresheje urukuta rwe rwa Twitter yanditse asubiza ikinyamakuru cyitwa NBC News kubyo yatangaje ko yabonye ibimenyetso bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zikorana n’umutwe witwaje intwaro wa m23 m’uburasirazuba bwa RDC,uyu muvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yanditse ko gusubiramo ibinyoma k’u Rwanda no kugoreka amateka ya Perezida Kagame byabase ibinyamakuru mpuzamahanga,ku buryo bidashobora kubona ibindi biri kuba hirya no hino ku isi.

Yagize ati’’ibi birenze urugero.N’ibintu byose biri kuba ku Isi ubu,guhora basubiramo ibinyoma no kugoreka amateka y’uy Rwanda na Paul Kagame ,bigaragazako byarenze kuzura intekerezo zabo.Ni ububata.’’

Leta y’u Rwanda isobanura ko nta ngabo z’u Rwanda ziri m’Uburasirazuba bwa RDC ,kuko idashobora kwivanga mu makimbirane areba Abanye-congo.

Yagaragaje ko ibi birego biba bigamije guhishira imiyoborere mibi ya Leta ya  RDC ,yahaye rugari imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo.

Yanasobanuye ko bitewe n’umugambi mubisha umutwe ugizwe na bamwe mubasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi wa  FDLR wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abaturage barwo,ukaba ukomeje guhabwa ubufasha na Leta ya RDC ,rwakajije ingamba z’ubwirinzi k’umupaka mu rwego rwo kubungabunga umutekano warwo nuw’abaturage barwo.

Hari izindi nkuru ebyiri ziherutse gusoka mu kinyamakuru The Economist tariki ya 5-6 kamena 2025  zavugaga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari umunyagitugu wigaruriye imitima y’abanyamahanga ,izi mvugo zikaba zikoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

 

2 Comments

  • Ariko ibi binyamakuru mujye mumenya ko bibikora nkana kubera akayabo DRC gov ibiha ! Ubundi bo ukuri barakuzi icyo bakora ni ukuramira indamu, twe u Rwanda rwacu turaruzi , Ingabo zacu turazizi n’icyo zashobora turakizi kuko zambutse isaha imwe icyo report bayigira indahiro! Umusaza wacu aradukunda tukamukunda ,abanyeshyari baziyahure

  • Byizacyana

Comments are closed.