Mu butumwa bwanyujijwe k’urukuta rwa Twitter rw’igisirikare cy’U Rwanda RDF buvuga ko itangazo ryasowe n’abantu bataramenyekana buvuga k’ ubuzima bwa Perezida w’U Rwanda butameze neza ari ibihuha cyangwa Fake news nk’uko RDF yabyanditse.

Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga zabarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bandika ko Perezida Paul Kagame arwariye mu gihugu cy’u Budage ,ibi binyoma bikaba byarakwirakwije cyane n’uwitwa David Himbara uba muru Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Perezida Paul Kagame aherutse kugaragaza ko uyu David Himbara yirirwa abuyera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho aba atwara imodoka itwara imyanda akiyita umunyapolitike.
Uburozi bwari muri iri tangazo burerekana ko nta kindi bugamije uretse guteza imvururu muri rubanda no gukura umutima abanyarwanda,RDF ikaba yagaragaje ko ari ibihuha mu buryo bwo guhumuriza abaturage no kubasaba kudaha agaciro iryo tangazo ,twagerageje kuvugisha umuvugizi wa RDF ngo aduhe ubusobanuro burambuye ntiyafata telefone ye igendanwa.