Rwanda:Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere.
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Gicurasi 2025 hateranye inama y’abaminisitiri yateraniye muri village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame .

Muri iyi nama hafashwe ibyemezo bitandukanye harimo no kwemeza amasezerano atandukanye harimo ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’u Rwanda n’ibihugu nka Eswatini,Gineya,Liberiya,Malawi,Mali ,Zimbabwe,Ubufaransa,jewurujiya,Polonye,Oman,Suriname na Canada.
